Uburyo ubu Nigeria ihanzwe n’abashaka guca imihigo ya Guinness World Record

Joyce Ijeoma yituye hasi ata ubwenge nyuma y'amasaha 50 arimo gukora 'massage' ubutaruhuka

Ahavuye isanamu, JOYCE IJEOMA

Insiguro y'isanamu, Joyce Ijeoma yituye hasi ata ubwenge nyuma y'amasaha 50 arimo gukora 'massage' ubutaruhuka
    • Umwanditsi, Nduka Orjinmo
    • Igikorwa, BBC News, Abuja
  • Yatangajwe

Mu gihe uri bube urangije gusoma iyi nkuru, birashoboka ko undi munya-Nigeria aba atangiye kugerageza guca umuhigo runaka w’isi mu bintu ubu bihanze iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Africa.

Biragoye no gukomeza gukurikira abarimo kugerageza guca imihigo ariko nk’umugabo umwe yamaze amasaha 200 arimo kuririmba, undi mugabo nawe ubu urimo gusoma iyi nkuru arimo kurira ubutavanaho ngo ace umuhigo, umugore nawe yavuze ko agiye kuguma mu nzu igihe kirekire cyane, naho undi yabonetse agerageza gukaranga ibinyamunjonjererwa (snails/ escargots) byinshi cyane – umwe mu mihigo nibura itandatu yo guteka – barimo kugerageza.

Mu gihe abashakaga guca umuhigo wo kumara igihe kirekire barimo gusomana bo babujijwe bataracakirana.

Nawe uribaza ibirimo kuba mu gihugu gituwe na miliyoni 200 z’abantu iyo benshi biyemeje guca buri muhigo wose ku isi – ni nyuma y’uko abantu batari bacye bahangaye imvura n’amajoro yo muri Gicurasi(5) bakaza gushyigikira Hilda Baci wamaze iminsi ine atetse agaca umuhigo w’isi, agahita yamamara.

Hilda yamaze amasaha 100 mu gikoni, nubwo Guinness World Record (GWR) yemeje amasaha 93 n’iminota 11, nayo yari ahagije ngo ace uwo muhigo.

Kuva ubwo, nta munsi uhita hatabonetse ibimaze kumenyerwa, isaha nini y’imibare kuri ‘screen’ y’umukara bivuze ko hari umuntu, cyangwa abantu babiri, barimo kugerageza guca umuhigo w’isi. Yewe na GWR irimo kugorwa no gukurikirana abo bose.

Muri Gicurasi(5) Hilda Baci yatangije inkubiri yo guca imihigo ubwo yacaga uwo guteka amasaha menshi

Ahavuye isanamu, Hilda Baci

Insiguro y'isanamu, Muri Gicurasi(5) Hilda Baci yatangije inkubiri yo guca imihigo ubwo yacaga uwo guteka amasaha menshi

Kuwa kabiri, GWR yanditse kuri Twitter iti: “Rwose uku kugerageza kurahagije”, hari nyuma y’uko umuntu umwe agerageje guca imihigo ibiri itandukanye urimo no guteka ibidiya (puff-puff) byinshi.

Icyo kigo cyari kandi kimaze gusaba abantu barimo kugerageza guca imihigo kubanza kubisaba mbere yo gutangira. Ibyo babikoze nyuma y’uko umugore yituye hasi agata ubwenge arimo ashaka guca umuhigo wo kumara amasaha menshi akorera abantu ‘massage’ ataruhutse.

Uwo muhigo ubu yahise awuvaho, yavuze ko amasaha 50 yamaze ahagije nk’umuhigo, nubwo bwose atari yasabye uruhushya GWR.

Uwo mujyo niwo umaze iminsi, aho abantu batangaza ko batangiye kugerageza guca imihigo batabisabye GWR kandi batisunze amategeko asanzweho.

Abatetsi babiri bariho bagerageza guca umuhigo wo guteka igihe kirekire, bazimije imbabura zabo bajya kwiryamira, bihita bibavana mu muhigo.

Uhagarariye GWR yabwiye BBC ati: “Mu kwirinda gutenguhwa, ni ingenzi kumenya ko niba ushaka guca umuhigo wemewe ugomba kumva amabwiriza akurikizwa.”

Avuga ko ikigo cyabo cyabonye kwiyongera cyane kw’abanya-Nigeria basaba ariko kidashobora kwemeza abo bose barimo kugerageza imihigo itandukanye mu gihugu.

Farominiyi Kemi azakenera igikarayi kinini kurushaho ngo ace umuhigo wo guteka ibidiya byinshi

Ahavuye isanamu, Farominiyi Kemi

Insiguro y'isanamu, Farominiyi Kemi azakenera igikarayi kinini kurushaho ngo ace umuhigo wo guteka ibidiya byinshi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Farominiyi Kemi wagerageje guca imihigo ibiri ati: “Abanya-Nigeria ni abantu basekeje kandi dusa n’abahururana n’ibije ibyo aribyo byose muri uwo mwanya.”

Uyu mugore yabwiye BBC ko igitekerezo cyo guca imihigo ibiri cyari ugusetsa, ariko ko guteka ibidiya byinshi byo ubu arimo kubitekerezaho cyane.

Umugabo umwe ukomeje ku muhigo ashaka guca, ni umwalimu wo mu ishuri ryisumbuye witwa John Obot, arasaka ko muri Nzeri(9) azaca umuhigo wo kumara amasaha menshi asoma aranguruye.

Yabonye icyemezo cyo kubigerageza cya GWR kandi arimo kwitoza kugira ngo azace umuhigo usanzweho w’amasaha 124 washyizweho umwaka ushize muri Turkiya na Rysbai Isakov wo muri Kyrgyzstan

Obot arashaka kumara amasaha 140 asoma aranguruye mu mujyi wo ku nyanja wa Uyo mu majyepfo ya Nigeria.

Ati: “Intego ni uguteza imbere umuco wo gusoma muri Nigeria. Nahisemo umuhigo ufite akamaro”.

Aha yavugiraga ku yindi mihigo barimo kugerageza nko gufungura coconuts nyinshi ukoresheje amenyo.

Ati: “Ni akahe kamaro k’uwo muhigo, cyangwa uw’abantu bashaka gusomana?”

Uwo muhigo wo gusomana – mu byababaje bamwe – warahagaritswe muri leta ya Ekiti aho wari wateguwe, abategetsi bavuze ko abazawugerageza bazahanwa bagitangira gusomana.

Tembu Ebere avuga ko arimo kuririra urubyiruko rwa Africa ngo arwereke ko nta kidashoboka

Ahavuye isanamu, FACEBOOK/TOWNCRYER

Insiguro y'isanamu, Tembu Ebere avuga ko arimo kuririra urubyiruko rwa Africa ngo arwereke ko nta kidashoboka

GWR yavanyeho iki cyiciro nyuma y’abantu bituye hasi barimo kugerageza uwo muhigo wo gusomana igihe kirekire (hanze ya Nigeria).

Mu itangazo, minisiteri y’umuco muri iyo leta yavuze ko “umuhigo wo gusomana ntusobanutse, urasebeje, uteje akaga ubuzima, kandi ushobora kwangiza isura ya Ekiti”.

Ekiti iherutse kugarukwaho muri ibi bintu by’imihigo kuko ariho umutetsi Dammy, mu gihe umuriro wari ukirimo kwaka mu gikoni cya Hilda Baci na Guiness itaremeza umuhigo we, nawe yahise acana imbabura ngo agerageze guca kuri Hilda.”

Gusa ibibazo nk’icyagwiririye uriya mugore wakoraga ‘massage’ biteye impungenge.

Tembu Ebere, urimo kumara iminsi irindwi arira ubudahora, mu karuhuko gato yemererwa yabwiye BBC ko amaze kugira ibibazo by’ubuzima, nk’umutwe, kubyimba isura, kandi ko yamaze iminota 45 yahumye atabona.

Ati: “Byansabye guhindura uko ndira ngabanya kuboroga”, yongeraho ko atazacika intege kandi yizeye kugera ku ntego ye nubwo bwose atasabye uruhushya GWR bityo ukaba utazaba umuhigo wemewe nayo.

Abanyanigeria benshi barimo kugerageza ibi bintu byo guca imihigo bavuga ko Hilda Baci ari we watumye babona ko bishoboka.

Insiguro ya video, Hilda, mu masaha 100 atetse, yagaburiye abantu 2 700 i Lagos muri Nigeria.

Nyamara ubusanzwe iki gihugu ntabwo gisanzwe gifite abaciye imihigo bacye:

  • Tobi Amusan – Afite umuhigo wo kwiruka 100m bataruka ibihato
  • Gbenga Ezekiel – Gusimbuka umugozi kenshi mu munota ku kaguru kamwe

Njye uwo nkunga:

  • Chinonso Eche, ufite imihigo ine yo gutera umupira, harimo uwo gutera umupira kenshi mu munota umwe yikoreye undi ku mutwe.

Ariko muri iyo mihigo yose nta wamenyekanye cyane nk’uwa Baci, wari ufite abantu benshi bamwamamaza inyuma ye.

Nene Bejide ukuriye ikigo cyo kwamamaza cyamufashije ati: “Twakoze akazi gakomeye k’inyuma.”

Byatanze umusaruro ubwo Hilda Baci arimo kugerageza yahamagawe n’uwahoze ari visi perezida wa Nigeria, agasurwa na guverineri wa Lagos, n’ibindi byamamare muri Nigeria bikamugeraho kumutera intege.

Uretse gushaka kwamamara, kubona ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu muriri wo gushaka guca imihigo urimo no gushaka inyungu n’ubukire.

Baci yemerewe ingendo z’ubuntu muri uyu mwaka muri kompanyi y'indege ya leta ya Nigeria n’ibindi bihembo bitandukanye, umutetsi Dammy we yahawe impano ya cash.

Abandi bo bagiye basaba inkunga mu gihe bakirimo kugerageza guca imihigo.

Nyuma yo kugera ku ntego ye Baci yabwiye BBC ati: “Nagombaga gukora ikintu kidasanzwe kugira ngo menyekane, menyekanishe Nigeria.”

Birasa n’aho yabikoze byombi.