Impanga z'abavandimwe zashyingiranywe n'izindi mpanga z'abavandimwe mu bukwe bwahurijwe hamwe muri Nigeria

Abavandimwe b’impanga b’abahungu Kehinde na Taiwo Oguntoye bateruye abagore babo Kehinde na Taiwo Adediran. Aba bombi bashyingiranywe bambaye imyambaro gakondo yo kuzindukana y’umutuku.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    • Umwanditsi, Makuochi Okafor
    • Yakoze inkuru ari, Lagos
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Abashyitsi bari bateraniye mu rusengero mu mpera y'icyumweru gishize mu mujyi wa Ibadan uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, bari babizi ko bari barimo kureba ikintu cy'imbonekarimwe.

Abavandimwe b'impanga b'abahungu Taiwo na Kehinde Oguntoye, bari barimo gushyingirana n'abavandimwe b'impanga b'abakobwa, Taiwo na Kehinde Adediran, mu bukwe bushimishije bwahurijwe hamwe.

Abayoruba (abo mu bwoko bwa Yoruba), biganje mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, bazwiho kugira umubare munini w'abana b'impanga, ariko si buri munsi impanga zombi zibona abageni na bo b'impanga ku munsi umwe.

Taiwo Oguntoye yabwiye BBC Yoruba ku munsi w'ubukwe bwe ati: "Tuzi impanga nyinshi, ariko ubu bukwe [bwacu] bumeze nkaho bwateguwe n'Imana. Twari dusanzwe dufite inzozi zo kuzashaka impanga."

Yongeyeho ati: "Ku bw'ubuntu bw'Imana, dusaba kuzabyara impanga ku mwana wacu wa mbere n'uwa kabiri. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu kiri ku mutima."

Mu muco w'Abayoruba, impanga zifatwa nk'umugisha kandi amazina yazo aba yaragenwe mbere. Umwana uvuka mbere yitwa Taiwo, bisobanura "ugerageza isi [ubanza gusohoka ngo arebe uko isi imeze]", naho ukurikiye akitwa Kehinde, bisobanura "uwaje nyuma".

Abashakanye bari kwifotoza. Abageni bambaye imyenda yera isa neza (idatandukanye), mu gihe abageni b’abagabo bambaye amakositimu asa, ndetse n'ama karuvati yo mu ijosi asa.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abo bavandimwe b'abagabo ni impanga zidasa, mu gihe abo b'abakobwa ari impanga zifite ishusho imwe neza (zisa nkaho ari umuntu umwe)

Inkuru y'urukundo rw'imiryango ya Oguntoye na Adediran yatangiye mu myaka 10 ishize, ubwo bose uko ari bane bigaga muri Kaminuza ya Ibadan.

Umwarimukazi yabwiye abo basore b'impanga ko hari abakobwa b'impanga azi, bakwiye kubonana, maze ibyo bituma abo bavandimwe bashishikazwa cyane no kubamenya no kuba bahura na bo.

Taiwo Oguntoye yagize ati: "Si uko tutigeze duhura n'izindi mpanga mbere. Twagerageje gukundana na zo, ariko hari igihe imibanire itagendaga neza."

Mu ntangiriro, abo bakobwa b'impanga banze kubanza guhura n'abo basore, ndetse ntibanitaba telefone ubwo uwo mwarimu w'umuranga yabahamagaraga kenshi, ariko nyuma y'igihe bateguye guhura.

Taiwo Oguntoye, ubu uri mu myaka ya za mirongo 40), ajya yibuka ati:

"Twaje kubasura, turaganira, ariko icyo gihe ntibari biteguye gukundana."

Ahubwo, bose uko ari bane babaye inshuti. Nyuma yaho, ubuzima bwabajyanye mu nzira (mu cyerekezo) itandukanye. Abakobwa, bari bari kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (master's) i Ibadan, bimukiye mu mahanga gukomerezayo amasomo, naho abahungu bo bagenda bakora mu bihugu bitandukanye, birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Afurika y'Epfo.

Impanga z’abakobwa Taiwo na Kehinde Oketikun zifotoje hamwe n’impanga z’abandi bakobwa Taiwo na Kehinde Adisa. Bose uko ari bane bambaye imyenda isa ifite amabara menshi.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu bukwe bwabo, hari hari izindi mpanga nyinshi na zo zari zaje kwifatanya na bo kuri uwo munsi w'ibyishimo

Imyaka yarashize indi irataha, nuko abo bavandimwe b'abahungu bongeye kubavugisha.

Uko igihe cyagendaga gihita, nubwo hari hari ugushidikanya mu ntangiriro, umubano wabo waje gukomera cyane.

Imiryango y'impande zombi yishimiye cyane uwo mubano. Taiwo Oguntoye avuga ko yahise yumva ahuje cyane n'ababyeyi b'umugore we bwa mbere bagihura.

Yagize ati: "Bose bari bishimiye cyane kutubona, byari bimeze nkaho twamye tuziranye ubuzima bwacu bwose."

"Batwakiriye nkaho turi abahungu."

Abavandimwe n'inshuti bishimye bagaragaye mu bukwe bambaye neza, abashakanye bambaye imyenda isa.

Hari kandi n'izindi mpanga nyinshi zari zitabiriye ibyo birori – birashoboka ko bidatangaje kuko abo basore b'impanga bazwi cyane muri ako gace mu guteza imbere umuco w'impanga. Bazwi nka Oguntoye Twins, kandi bagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere umuco n'ubukerarugendo.

Abageni b’abagabo n’abageni b’abagore bari barimo kubyina mu birori by’ubukwe bwabo. Hari umugabo wambaye amadarubindi urimo guhanagura icyuya ku gahanga k'umwe mu bageni b’abagabo akoresheje agatambaro kera.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Aba bavandimwe (Oguntoye) ni impanga zidasa neza mu isura (ibizwi nka fraternal twins/jumeaux fraternels), ariko abagore babo bo ni impanga zisa neza (identical twins/vraies jumelles).

Kehinde Oguntoye yagize ati: "Abagore bacu barasa cyane kuburyo rimwe na rimwe n'abo mu miryango yabo babitiranya. Twe ntitubitiranya, tuzi neza abagore bacu."

Aba bavandimwe bavuga ko bafite imyitwarire isa n'iy'abagore babo, kuko biyumva nk'abantu bashobora kuba batuje rimwe na rimwe, ubundi rimwe na rimwe bagasabana, bitewe n'aho bari.

Nubwo bafitanye umubano wa hafi cyane, abashyingiranywe bazatura mu ngo zitandukanye, nkuko Taiwo Oguntoye abivuga.

Ati: "Dufite gahunda yacu yihariye kuri ibyo, kandi uko igihe kizagenda gihita, abantu bazayimenya."

Kuri ubu, abo bashyingiranywe bari kwishimira urugendo rushya rw'urukundo rwabo, rwatangiye bahura bwa mbere mu buryo bujya kuba ntamakemwa, ariko nyuma rukaza guhagarara imyaka myinshi, mbere yo kongera gusubukurwa rukabyara ubukwe bubiri burimo kuvugwa cyane muri ako karere.

Amakuru y'inyongera yatawe na John Alabi wa BBC Yoruba