Muhanga: Inkuru y'umugore wihebeye akazi ko gusudira

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Muhanga
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 3
Umugore ufite abuzukuru ariko ukiri mu kazi ko gusudira wo mu karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda, avuga ko azagahagarika ari uko intege z'umubiri zibaye nke.
Françoise Umuhoza avuga ko yize gusudira kubera kuvukira mu muryango urimo abahungu benshi, ndetse n'umugabo we akamushyigikira muri uwo mwuga.
Nyuma y'imyaka igera kuri 30 akora aka kazi, avuga ko nta wundi mwuga abona uruta guteranya ibyuma akoresheje umuriro, ari byo byitwa gusudira.
Uyu mubyeyi w'imyaka 53 akorera mu cyanya cyahariwe ibikorwa by'ubukorikori cya Muhanga.
Umuhoza ntiyita ku bishashi by'umuriro bimukikije mu gihe akora, ateranya icyuma n'ikindi.
Uyu mubyeyi ni umwe mu bagore bacye bakora aka kazi kasaga n'akahariwe abagabo.
Yagize ati: "Jye numva nta murimo w'abagabo ubaho, kimwe n'uko nta murimo w'abagore gusa ubaho."
Aseka, agira ati: "Navutse mu muryango w'abahungu benshi kandi n'umugabo wanjye yakoraga aka kazi, uretse ko yakansigiye amaze kukanyigisha.
"Mu mujyi wa Muhanga babanje kunseka, bavuga ngo dore umugore uteranya ibyuma."
Umuhoza avuga ko n'ubu benshi bakimutangarira, ndetse ngo hari n'abamuhimbye utubyiniriro.
Yagize ati: "Hari abanyita Mama Gakiriro, abandi bakanyita Nyiramfinoti. Ariko icyo jye ndeba ni icyo ninjiza."
Nubwo hari abakimutangarira, avuga ko hari n'abamugirira icyizere bakamuha imirimo yo kubakorera ibikoresho bikozwe mu byuma nk'inzugi, amadirishya cyangwa ibisenge.
Ati: "Hari inyubako nagiye nkorera inzugi, nko kwa Siriyake ni jye wahakinze n'ahandi."
"Kubera ko ngenda nkura", ni ko avuga aseka, "ubu nsigaye mfata abahungu [abakozi], kuko iyo umaze gukura hari ibyo uhindura. None se umuntu umaze kubona abakwe n'abakazana…"
"Ndabajyana nkabereka ibyo bagomba gukora."

Uyu mubyeyi avuga ko kugeza ubu hari abakimuca intege bavuga ko nta mugore ukwiye gukora umwuga ubamo impanuka nyinshi, ariko we avuga ko azawureka ari uko intege z'umubiri zimushiranye.
Avuga ko gusudira byamuteje imbere ndetse bikazamura n'imibereho y'umuryango we: abana be biga neza, yongereye umutungo w'umuryango kandi agira n'uruhare mu guhugura urubyiruko, harimo n'abakobwa.
Umuhoza ashishikariza abandi bagore gutinyuka.
Ati: "Ni akazi keza, kishyura neza uwagashyizeho umutima. Hari abana b'abakobwa bato baza nkabahugura bakavuga ngo natwe tuzabishobora kuko na mukecuru yarabishoboye.
"Ikindi, iyo uri umugore biroroshye kugirirwa icyizere kuko abagore ntibakunda amanyanga."

Umuhoza avuga ko yishimira umusaruro yagezeho, aho avuga ko yinjiza amafaranga agera ku 500,000 ku kwezi, akanashobora guhemba abakozi benshi bakora imirimo ya nyakabyizi uko ibiraka bibonetse.
Avuga ko yashoboye kwigurira imashini zisudira, kubaka inzu, kandi ko umuryango we ubu ubarirwa mu miryango yifashije yo mu karere ka Muhanga.












