‘Inzozi zanjye zabaye impamo’- Beckham nyiri Inter Miami nyuma yo gusinyisha Messi

Ahavuye isanamu, Inter Miami
Rutahizamu wa Argentine Lionel Messi yasinyiye gukinira ikipe ya Inter Miami yo muri shampiyona ya Major League Soccer(MLS) muri Amerika kugeza mu 2025.
Uyu mugabo w’imyaka 36 ufite Ballon d’Or zirindwi, yavuye muri Paris Saint-Germain mu mpera z’umwaka w’umupira ushize.
Messi umwaka ushize wafashije igihugu cye gutwara igikombe cy’isi muri Qatar yagize ati: “Niteze cyane gutangira indi ntambwe y’urugendo rwanjye muri Inter Miami no muri Leta zunze Ubumwe.”
David Beckham ufatanyije kuba nyiri Inter Miami yavuze ko kuzana Messi ari “inzozi zibaye impamo”.
Messi, utarigeze akinira ikipe yo hanze y’Uburayi, yongeyeho ati: “Aya ni amahirwe akomeye kandi dufatanyije tuzakomeza kubaka uyu mushinga mwiza.
"Igitekerezo ni ugufatanya kugera ku ntego twiyemeje kandi niteguye cyane gutangira gufasha hano iwacu hashya."
Ku kuzana umukinnyi witezweho gutwara indi Ballon d’or uyu mwaka w’imikino, Backham yagize ati: “Mu myaka 10 ishize, ubwo natangiraga urugendo rwo kubaka ikipe nshya muri Miami, navuze ko ndota kuzana umukinnyi w’igihangange ku isi muri uyu mujyi mwiza.
“[Nashakaga] abakinnyi dusangiye intego nari mfite ubwo nazaga muri LA Galaxy, gufasha guteza imbere umupira muri USA no kubaka umurage w’ikiragano kizaza muri uyu mukino dukunda cyane.
“Uyu munsi izi nzozi zabaye impamo. Ntewe ishema no kuba umukinnyi wo ku rwego rwa Leo aje mu ikipe yacu, ariko nanishimiye guha ikaze inshuti yanjye, umuntu mwiza n’umuryango we mwiza mu muryango wacu wa Inter Miami.
"Igikurikiyeho mu rugamba rwacu gitangiriye hano, kandi ntewe amashyushyu menshi no kubona Leo yinjiye mu kibuga.”
Messi azabasha gukinira Miami ikina n’ikipe yitwa Cruz Azul kuwa gatanu tariki 21 z’uku kwezi mu gufungura imikino ya Leagues Cup.
Don Garber komiseri mukuru wa MLS yagize ati: “Turishimye cyane ko umukinnyi w’igihangange ku isi yahisemo Inter Miami na Major League Soccer, kandi icyemezo cye ni gihamya y’imbaraga ziri mu irushanwa ryacu na siporo muri Amerika ya ruguru.
“Ntidushidikanya ko Lionel azereka isi ko MLS ishobora kuba irushanwa ry’amahitamo y’abakinnyi beza muri uyu mukino. Twiteze kumureba atangira muri Inter Miami muri Leagues Cup yacu muri uku kwezi.”
Messi yatwaye Ballon d’Or ya karindwi mu 2021 kandi ashobora gutwara n’indi mu mpera z’uyu mwaka nyuma yo kuyobora Argentine yatwaye igikombe cy’isi mu 2022.
Yatsinze ibitego 32 mu mikino 75 muri PSG kandi yarangije umwaka ushize w’imikino afite ibitego 16 n’imipira 16 yatanze yavuyemo ibitego muri Ligue 1.
Yagiye muri iyo kipe yo mu Bufaransa mu 2021 nyuma yo kumara imyaka 21 muri FC Barcelona muri Espagne.
Messi ni we ufite umuhigo w’ibitego byinshi muri Barca aho yatsinze 672 agatwara ibikombe 10 bya shampiyona, bine bya Champions League na birindwi bya Spanish Cup.













