Ibiza mu Rwanda: Ukwezi kumwe nyuma yaho abantu 6,000 byasenyeye bahanze amaso leta

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
- Yatangajwe
Leta y’u Rwanda iravuga ko hakenewe amafaranga miliyari hafi 300 yo kubakira abasenyewe n’ibiza no gufasha mu bindi bikorwa byo kubatabara.
Ukwezi kugiye kuzura abantu bagera ku 135 bishwe n’inkangu cyangwa imyuzure kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro rimwe mu ntangiriro za Gicurasi(5).
Inzu z'abaturage zirenga 5,000 zarasenyutse cyangwa zirangirika bikomeye, imihanda, ibiraro, n’amashuri birangirika, abantu barenga 10,000 bava mu byabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi, minisitiri Kayisire Marie Solange ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko nk’imihanda ihuza uturere, ibiraro n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze byari byangiritse ubu byamaze gusanwa.
Bamwe mu baturage bakiri mu nkambi n’ibigo bacumbikiwemo kuko inzu zabo zasenyutse baheruka kubwira BBC ko bafite impungenge zikomeye z’imibereho yabo y’ejo hazaza.
Kayisire yavuze ko ku barenga 10,000 batagifite aho kwikinga bari bashyizwe mu nkambi zirenga 100 z’agateganyo ubu hasigaye inkambi 25 zirimo abantu bagera ku 6,000.

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov
Minisitiri Kayisire yavuze ko abakiri muri izo nkambi n’ibigo bibacumbikiye ari abantu bari bafite inzu zabo bwite zasenyutse cyangwa zikangirika bikomeye.
Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko leta yamaze gutegura uburyo bwo kubashakira aho bagomba gutuzwa mu gihe cya vuba.
Musabyimana ntiyatangaje igihe nyacyo abo baturage bazaba bimuwe, gusa ngo leta ikeneye miliyari hafi 300 mu bikorwa byose byo kububakira no gusana ibyangiritse, kandi ko ubushobozi burimo kwegeranywa ngo abagomba kubakirwa bikorwe vuba.

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Ivan Butera umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima yahakanye amakuru avuga ko aho aba bantu bacumbikiwe bibasiwe n’indwara zikomoka ku mwanda nka Kolera.
Butera yavuze ko leta yashyizeho "ingamba zikomeye zo kubungabunga ubuzima bw’abo bantu" ko "Ntaho izo ndwara zamenera."













