Rwanda: 'Uko ubireba, nta kintu twakuyemo' – Ndoriyobijya wacururizaga mu isoko rya Gisozi ryahiye

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
  • Yatangajwe

Inkongi y’umuriro ikomeye yadutse mu ijoro ryakeye yibasiye isoko rya Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho yangije ibintu byinshi cyane.

Iri ni isoko rikomeye cyane rikunze kugaragaramo imbaho n’ibikoresho bizikomokaho ndetse n’ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

Agaciro nyako k’ibyangijwe n’umuriro ntikaratangazwa ariko hari abavuga ko ibicuruzwa byabo byahiye bigakongoka, cyane cyane by’imbaho.

Vincent Ndoriyobijya, umwe mu bacuruzi bahombejwe n’uyu muriro, avuga ko ububiko bwe bw’imbaho bwahiye bugakongoka.

Ati: "Uko ubireba, nta kintu twakuyemo.

"Nageze hano, umuriro wantangiriye hariya" – akoresheje ikimenyetso cy'umutwe ari na ko yandika muri telefone, yerekana ahari imbaho zari zahindutse amakara, amabati n’igisenge byaguye hasi, byose byahindutse umukara.

Ibikorwa by’ububaji no gutunganya imbaho yakoraga na byo ngo nta cyo yashoboye kurokora, ibyo bikaba birimo imashini zitandukanye z'ububaji.

Ubwo BBC Gahuzamiryango yageraga aho yakoreraga, yasanze Ndoriyobijya yitegereza imbaho zahindutse amakara.

Ntabwo ari Ndoriyobijya wenyine kuko n’abandi bataka igihombo gikomeye, barimo nk'uwatakaje imashini z'ububaji zigereranywa ko zifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuriro ngo wadutse mu masaha y’ijoro ubwo abantu bose bari batashye.

Kugira ngo inkongi ikomwe imbere, hiyambajwe ibimodoka by’igipolisi bizimya inkongi.

Ngo iyo bitaba uko, uduce twose tuba twafashwe, dore ko isoko ripakiyemo ibintu byinshi cyane kandi birimo ibifatwa n’umuriro mu buryo bworoshye nk’amarangi.

BBC Gahuzamiryango yabajije bamwe mu bacuruzi icyo bakeka cyaba cyateye iyi mpanuka, icyakora nta n’umwe uvuga impamvu nyayo.

Gusa Ndoriyobijya asanga inkongi aha hantu yava ku mpamvu nyinshi. Muri zo, avuga ko nk'"umuntu unywa itabi ashobora guta igishirira, yenda [wenda] yagita nko mu ibarizo kikihembera kikaza kwaka abantu batashye".

Anavuga ko bishobora no guterwa no gucika kw'amashanyarazi urusinga rukaba rwagurumana, ariko ko atamenya ikintu cyateye iyo nkongi, cyane ko yabaye nijoro nta bantu bahari.

Kugeza mu masaha ashyira saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere, abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bari bakiri gufata ibimenyetso by’ibanze by’iperereza.

Yaba impanuka isanzwe y’umuriro cyangwa se igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, igisubizo gishobora kuzagaragazwa n’iperereza ry’igipolisi.

Mu babuze ibyabo kandi nta n’umwe washoboye gusobanura ingano y’igihombo yatewe n’umuriro.

Hari abavugaga ko umuriro wangije ibibarirwa muri za miliyoni amagana, abandi bakavuga za miliyari.

Impanuka z’umuriro mu isoko rya Gisozi si ikintu gitunguranye, dore ko bigoye ko umwaka washira hatavuzwe inkongi yibasira cyane ahacururizwa imbaho.

Ku bijyanye n’ubwishingizi, ngo bari bakeya babufite nka ba nyir'inzu cyangwa abaguze imashini zihenze.

Gusa hari ubwo usanga imashini ifite ubwishingizi, ariko uyikodesha atarafatiye ubwishingizi ibyo ayikoreraho.