'Nta byaha byabaheyo'-Uwayezu Augustin mu rubanza rwo kwica no guhohotera imfungwa muri gereza ya Rubavu

Yatangajwe

Uwitwa Uwayezu Augustin wari wungirije umuyobozi wa gereza ya Rubavu yahakanye uruhare mu kwica abanyururu ku bushake ndetse no kubakorera iyicarubozo .

Uwayezu yavuze ko ibyaha ashinjwa kimwe na bagenzi be bitabayeho, ko ari ibihimbano bikwirakwizwa n’abashaka kwanduza isura y’igihugu.

Hari mu rubanza rukomeje mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu, aho bamwe mu bari abayobozi ba gereza ya Rubavu bakomeje kwisobanura ku byaha byo guhohotera abanyururu bari bashinzwe.

Uwayezu Augustin wari wungirije Ephrem Gahungu ku buyobozi bwa Gereza ya Rubavu yahakaniye urukiko ko nta byaha bihohotera abanyururu yagizemo uruhare nk’uko abiregwa n’ubushinjacyaha.

Ntabwo ari uguhakana uruhare rwe gusa ahubwo yanavuze ko nta byaha nk’ibi byabye muri iyi gereza, abwira urukiko ko ibyo aregwa bishingiye ku bihuha byateguwe gihanga bigamije kwanduza isura y’igihugu.

Urutonde rw’abo aregwa gukubita bikabaviramo urupfu ruriho uwitwa Makdadi Lambert aregwa gukubita ubwe ndetse akanategeka abanyururu kumukubita kugeza apfuye .

Abatangabuhamya bumviswe n’ubushinjacyaha barimo umubyeyi wa nyakwigendera. Uyu yabwiye urukiko ko yahawe umurambo w’umuhungu we wamaze gushyirwa mu isanduku akabwirwa ko yazize urupfu rusanzwe.

Ubwo bafunguraga isanduku ngo boze umurambo, uyu mubyeyi yavuze yatunguwe no kubona ibimenyetso by’uko umwana we yari yakubiswe cyane . Ngo umusaya we wari winjiyemo imbere nk’uwakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe. Ngo yari yakuwemo inzara z’ibirenge ndetse anagaragaza imibyimba y’inkoni umubiri wose.

Yisobanura, Uwayezu yabwiye urukiko ko, nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa nyakwigendera kuko yazize urupfu rusanzwe. Avuga ko hari icyemezo cyatanzwe n’umuganga wa reta akemeza ko uwapfuye yazize uburwayi busanzwe.

Umwunganira mu mategeko Emelyne Nyembo na we yavuze ko atumva ukuntu ubushinjacyaha bwarega umuntu uruhare mu rupfu bwirengagije icyemezo cy’umuganga .

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abo mu muryango w’uwapfuye budakwiye guhabwa agaciro kuko bashobora kubogamira ku wabo kubera amarangamutima.

Yabwiye urukiko ko yumva akababaro kabo kuko babuze umuntu ariko ko nta bimenyetso bagaragaza byakwerekana ko yishwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibivugwa ko uwabo yasanganywe ibikomere umubiri wose bigaragaza ko yishwe na byo bitahabwa agaciro kuko batatanze ikirego ngo urukiko rutegeke ko umurambo ukorerwa isuzuma utarashyingurwa.

Uwayezu Augustin akurikiranyweho kandi ibikorwa by’iyicarubozo ryakozwe ku banyururu muri gereza ya Rubavu.

Uvugwa cyane ni Emmanuel Ndagijimana. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu yakubiswe ku buryo bukomeye ikibuno cye kigatanyagurika, ubu abaganga bakaba bemeza ko byamuteye ubumuga buhoraho buri ku rugero rwa 80%.

Yiregura kuri uyu, Uwayezu yavuze ko Ndagijimana atakubitiwe muri gereza ya Rubavu ko ashobora kuba yarakubiswe agifungiye muri kasho ya polisi .

Abajijwe ukuntu yemeye kwakira umuntu bigaragara ko yashegeshwe n’inkoni, Uwayezu yabwiye urukiko ko Ndagijimana yinjijwe gereza mu bihe bikomeye bya COVID hadakorwa ubugenzuzi buhambaye ku bashya binjizwaga.

Umunsi w’ejo uzaba ari uwa gatatu w'uru rubanza ruburanishwa ubudahagarara uzaba ukomeye cyane.

Byitezwe ko Innocent Kayumba wabaye umuyobozi w’iyi gerereza azatangira kwiregura.

Uyu ni we ufatwa nk’umukuru muri aba 18 baregwa guhohotera uburenganzira bw’abanyururu muri gereza ya Rubavu.