Coolio basanze yarishwe na 'cocktail' y'ibiyobyabwenge

Indirimbo ye Gangsta's Paradise ifatwa nk'indirimbo ya rap y'ibihe byose ari nayo yatumye amenyekana cyane

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Indirimbo ye Gangsta's Paradise ifatwa nk'indirimbo ya rap y'ibihe byose ari nayo yatumye amenyekana cyane
Yatangajwe

Urupfu rwa Coolio, umuhanzi w’umunyamerika wamamaye mu njyana ya rap, basanze rwaratewe n’ingaruka z’ikiyobyabwenge cya fentanyl hamwe n’ibindi nk’uko uwari ushinzwe ibikorwa bye abivuga.

Jarez Posey yavuze ko umuryango w’uyu munyamuziki wamenyeshejwe ibi byabonywe n’abahanga mu gusuzuma imirambo b’i Los Angeles.

Coolio yapfuye muri Nzeri(9) 2022, basanze ari mu cyumba cy’ubwogero mu nzu y’inshuti ye iri i Los Angeles. Yari afite imyaka 59.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri ni Artis Leon Ivey Jr, yatwaye igihembo cya Grammy Award mu 1995 kubera indirimbo ye yakunzwe Gangsta's Paradise.

Iyi ndirimbo – nyuma yatowe kuba injyana y’inyuma muri filimi ya Dangerous Minds – yaje kuba indirimbo ya rap y’ibihe byose bituma iyi njyana ya rap irushaho gukundwa ku isi.

N’ubu iyi ndirimbo iracyari mu zumvwa cyane ku mbuga z’indirimbo kandi imaze kurebwa inshuro zibarirwa muri za miliyari kuri YouTube.

Igihe yapfaga, Coolio yari azwiho ko arwara umutima ndetse na asthma, nk’uko bivugwa na CBS News ikorana na BBC muri Amerika.

Urupfu rwe basanze rwarakomotse ku ruvange (cocktail) rw’ibiyobyabwenge bya fentanyl, heroin na methamphetamines, nk’uko CBS ibivuga.

Umukozi wo mu kigo cyakoze isuzuma avuga ko urupfu rwe ari impanuka.

Coolio yatangiye gukora muzika mu myaka ya 1980, ariko izina rye muri hip-hop yarishimangiye ubwo yakoraga indirimbo Gangsta's Paradise.

Yavukiye muri leta ya Pennsylvania ariko akurira muri ‘quartiers’ zoroheje za Los Angeles ari naho yaje kumenyekanira mu myaka ya 1990.

Mbere y’uko ajya mu muziki nk’umwuga, yabanje gukora nk’umukorerabushake mu bazimya umuriro.

Nyuma yaje no gukina muri filimi zirenga 20 n’ibiganiro bya televiziyo. Yanashinze ibiganiro byo guteka yacishaga kuri Internet yise Cooking with Coolio.

Mu myaka 40 muri muzika yakoze imizingo (albums) umunani atwara igihembo cya American Music Award na bitatu bya MTV Video Music Awards.