Umujyi wa Lysychansk ushobora gufatwa – umujyanama wa Zelensky

Yatangajwe

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye ko Lysychansk, umujyi wa nyuma ukomeye Ukraine ivuga ko ikigenzura mu karere ka Luhansk, ushobora gufatwa n'abasirikare b'Uburusiya, mu gihe imirwano yakajije umurego muri iyi mpera y'icyumweru.

Oleksiy Arestovych avuga ko abasirikare b'Uburusiya bambutse umugezi wa Siversky Donets, bakaba barimo gusatira uyu mujyi baturutse mu majyaruguru.

Arestovych agira ati: "Iyi ni inkeke mu by'ukuri. Tuzareba. Simpakana ko ikintu icyo ari cyo cyose cyabaho mu bishoboka hano. Ibintu bizarushaho gusobanuka neza mu munsi umwe cyangwa ibiri iri imbere".

Rodion Miroshnik, ambasaderi mu Burusiya w'iyiyise Repubulika ya Rubanda ya Luhansk yikuye kuri Ukraine ikaba ibogamiye ku Burusiya, yabwiye televiziyo y'Uburusiya ko umujyi wa Lysychansk "washyizwe ahatari akaga" ariko "nturabohorwa".

Serhiy Haidai, Guverineri w'akarere ka Luhansk, yavuze ko nta mahwemo (agahenge) yabayeho mu gitero ku mujyi wa Lysychansk, abasirikare b'Uburusiya bakaba barimo gusatira uyu mujyi wagoswe bavuye mu mpande zose.