Tehran irimo kugaragaza amasezerano n'Amerika nk'intsinzi – ariko ku Banya-Irani yari ngombwa
Ubutegetsi bwa Iran burimo kugerageza kugaragaza ko inyandiko igiye gutangazwa y’ubwumvikane n’Amerika atari nko gusuna igasubira inyuma, ahubwo nk’umusaruro wo kwihagararaho n’intsinzi.
Ariko iyo si ingingo yoroshye kuyemeza abantu, nkuko byandikwa n'umwanditsi mukuru wa BBC mu rurimi rw'Igi-perse, Amir Azimi.
Igihugu cya Iran kimaze kunyura mu ntambara yangije byinshi, ubukungu burajegajega cyane, ndetse na bamwe mu bashyigikiye ubu butegetsi bwa Repubulika ya Kisilamu bamaze amezi bamagana ko habaho kumvikana na Washington.
Hari n’Abanya-Iran, imbere mu gihugu no hanze yacyo, babona ko amakuba igihugu kirimo atari umwanya wo gukora dipolomasi (gushyikirana), ahubwo nk’umwanya wuko habaho impinduka y’ubutegetsi.
Uwo ni wo mwuka wa politike icitsemo ibice Tehran ubu igerageza kumvikanishamo amasezerano yagiranye n’Amerika.
Ku Banya-Iran benshi, ikibazo si ukumenya niba aya masezerano asobanuye intsinzi, ahubwo ni ukumenya niba agabanya ibiciro ndetse akagabanya ubwoba bwuko habaho indi ntambara.
Izindi nkuru wasoma: