Isakoshi ‘nto kurusha agace k’umuntu’ irimo kugurishwa miliyoni 76Frw

    • Umwanditsi, Alys Davies
    • Igikorwa, BBC News
  • Yatangajwe

Agasakoshi kanzugurunya ndetse “gato kurusha agace k’umunyu” karagurishwa $63,750 (miliyoni zigera kuri 76Frw) muri cyamunara.

Ukenera gukoresha icyuma cya microscope kugira ngo ubone imiterere y’aka gasakoshi, gakoze mu gikoresho cya 657 x 222 x 700 micrometres.

“Ni gato ku buryo gaca mu mwenge w’urushinge, aka gasakoshi ni gato ku buryo ukenera microscope ngo ukabone”, ni ibivugwa n’ikigo cy’abanyabugeni cyagacurishije.

Iki kigo, MSCHF, gikorera i Brooklyn muri Amerika, kizwiho gukora no kugurisha ibintu by’imiterere (design) idasanzwe.

Mu bizwi cyane bakoze harimo inkweto zirimo amaraso mu mupira wazo bise “inkweto za shitani”, umubavu uhumura nk’umuti urwanya ingese wa WD-40, na bote nini z’umutuku.

Ubu noneho, banzuye gukora ishakoshi 'karutwa n'urwara', ntoya birenze ibyo tuzi.

"Hariho amasakoshi manini yo mu ntoki, hariho asanzwe, hakaba n’amatoya, ariko aka ni akadomo ku masakoshi mato”, nk’uko MSCHF ibivuga.

Ako gasakoshi k’umurimbo kuko itabikamo n’urushinge, gashushanyijeho umudeli wa Louis Vuitton, nubwo katakozwe n’uru ruganda.

Gakoze mu mushongi wa polymer watunganyijwe mu buhanga bwa '3D printing'. Ubu buhanga kenshi bukoreshwa mu gukora utuntu duto cyane dukoreshwa mu by’imashini na moteri.

Mu gihe kariho gakorwa, zimwe mu zindi ngero z’udusakoshi twohererejwe MSCHF ngo barebereho twari duto ku buryo twagiye dutakara bakatubura, nk’uko Smithsonian magazine ibivuga.

Gusa gutakara ntibiri mu mpungenge z’uzagura aka gashakoshi kuko karimo kugurishirizwa hamwe na microscope ifite ‘digital screen’ ikagaragaza.

Bene izo microscope zisanzwe ziboneka ku masoko online aho zigura kuva kumadorari $60 kugera ku bihumbi runaka bitewe n’agaciro kayo.

Ku rubuga ruri kugurisha kariya gasakoshi ntibavuze agaciro ka microscope ukwayo. Gusa abashaka kugura kariya gasakoshi batangiye gutigira bahereye ku $15,000 (arenga miliyoni 17Frw).

Abajijwe ku gukoresha umuderi wa Louis Vuitton nta burenganzira babisabiye, Kevin Wiesner ushinzwe ubuhanzi muri MSCHF yabwiye ikinyamakuru New York Times ati: “Tuzwiho ‘gusaba imbabazi, aho gusaba uruhushya’.”

MSCHF yabashije kumvikana na Nike mu 2021 nyuma y’uko yari yakoze inkweto za Nike zirimo amaraso y’umuntu. Iki kigo kandi kiri mu rundi rubanza na Vans, urundi ruganda rukora inkweto n’imyenda.