FDLR: Batandatu bayihozemo barangije kwisobanura mu rukiko

Yatangajwe

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango

Abahoze ari abasirikare bakuru  6 mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda  ukorera mu burasirazuba bwa Congo barangije kwisobanura ku byaha baregwa mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza.  

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitatu bifitanye isano n’iterabwoba.

Ni ibyaha baburana bahakana bagasaba gusubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bose bahoze muri FDLR batahutse  bazanywe ku ngufu cyangwa batashye ku bushake

Mu iburanisha ry’uyu munsi urukiko rwumvise  abagabo 2 bari basigaye batariregura. Mpakaniye Emelien  na Habimana Emmanuel bombi babwiye urukiko ko binjiye muri FDLR  babihatiwe kandi bakabikora bashaka gukiza abuzima bwabo.

Mpakaniye Emelien uturuka mu Karere ka Karongi wari ufite ipeti rya Lt Col muri FDLR , yavuze ko mu 1998 yari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

Yavuze ko mu ntambara y’abacengezi  yafashwe hamwe n’abandi basore bajyanwa  ku ngufu muri FDLR aho yaje gushingwa imirimo itandukanye

irimo no kurinda abasivili n'abari abayobozi babo. Yavuze ko  yanashinzwe kandi guhuza ibikorwa bya gisivili n'ibyagisirikare.

Yakomeza avuga ko mu mwaka wa 2014 yaje kugira uburwayi bukomeye maze ahindurirwa imirimo kugirango ajye abona uko  yivuza, kandi ko muri 2018 yasezeye muri FDLR kubera ubwo burwayi  yasobanuye ko bwamuteye ubuhumyi akaba atakibasha gusoma.

Mu rukiko asomerwaga n’umwunganizi we.

Asobanura ko muri 2019 aribwo yafashwe n’ingabo za Congo zimwohereza mu Rwanda.

Asoza abwira urukiko ati :Ubuzima bwanjye bwari bugoye  n'ubwo ngubwo".

Emmanuel Habimana uza mu rukiko acumbagira nawe wari Lt Col muri FDLR yavuze ko nawe yatwawe n’abacengezi nyuma yo kwica abantu be 17  kandi ko iyo atemera yagombaga  kwicwa.

Yavuze ko  yohereje umugore n'abana be mu Rwanda,  muri  FDLR babimenye agahabwa ibihano bikomeye. Avuga ko yandikiwe inkoni 300 akubitwamo 200 mu magambo ye ati ‘’ubu ndacyabafitiye umwenda w’izindi nkoni 100’’.

Yabwiye urukiko ko  yafatiwe mu mujyi wa Goma akazanwa mu Rwanda nawe yari mu nzira zo gucika FDLR.

Abireguye bombi bavuga ko bari muri FDLR batazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

Bose uko ari 6 baburanishwa n’uru rukiko bamaze kwisobanura ku byaha 3 bashinjwa bifitanye isano n’iterabwoba ku bw’ibitero umutwe wa FDLR wagiye ugaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni itsinda riyobowe na Generali Leopold Mujyambere bita ‘Musenyeri’ wahoze arinda uwari Prezida Habyarimana.

Urubanza rwabo ruzakomeza ku munsi w’ejo.