Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Urubanza mu mizi rwa Kazungu Denis: yarize asaba imbabazi ku byaha byo kwica abagore benshi akabahamba iwe
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
- Yatangajwe
Urubanza mu mizi rwa Kazungu Denis uregwa kwica abantu bagera kuri 13 biganjemo abagore bakiri bato rwatangiye mu rukiko i Kigali, aho yarize akemera ibyaha aregwa agasaba imbabazi.
Muri Nzeri (9) umwaka ushize Kazungu yarafashwe ashinjwa kwica abantu akabahamba mu cyobo yacukuye mu gikoni cy’aho yari acumbitse i Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Iyi ni imwe mu nkuru zatunguranye kandi ziravugwa cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Umutekano mu rukiko no hanze yarwo uyu munsi wari wakajijwe kandi gufata amashusho ya Kazungu ntibyari byoroshye.
Kazungu wunganiwe na Me Faustin Bismarck Murangwa, yarezwe ibyaha 10 birimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kwambura ibyabo abo yishe mbere yo kubica, n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha yabikoze hagati ya 2022 na 2023, agakoresha amayeri atandukanye mu gushuka abo yagiriye nabi bakaza iwe.
Muri ayo mayeri ngo harimo kubabwira ko afite ikibanza agiye kugurisha cyangwa kubashakira akazi, maze bagera iwe akabahambira amaboko n’amaguru, akabatera ubwoba ko agiye kubica, bakamuha amafaranga bafite, bagasaba inshuti zabo cyangwa imiryango yabo kohereza ayandi kuri telephone. Bikarangira abasambanyije ku ngufu, nyuma akabica.
Bamwe mu bagore bagize amahirwe yo kumucika batanze amakuru, barimo uwo yasambanyije ku ngufu ariko akabasha kumucika. Ayo makuru niyo yagejeje ku ifatwa rye.
Mu cyobo basanze mu gikoni cy'aho yari acumbitse hitaruye izindi ngo, bakuyemo imibiri y’abantu 13, yavuze ko harimo abo yibuka n’abo atibuka.
Muri abo aregwa kwica harimo umugabo umwe abandi ni abagore.
‘Nakoze ibikorwa bya kinyamaswa’
Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byaha aregwa, Kazungu Denis w’imyaka 34, atazuyaje, yavuze ati: “Ibyaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyeho. Ndabyemera.”
Uko yakomezaga kuvuga, niko yagiraga ikiniga kugeza ubwo atangiye kurira.
Yabajijwe niba ibi bikorwa byo kwambura no kwica yarabikoraga wenyine, arasubiza ati: “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye. Nta wundi wari uzi ibyo nakoraga.”
Abajijwe icyamuteye kubikora, ati: “Ni ibikorwa bikomeye bya kinyamaswa nakoze. Nta kintu na kimwe navuga cyatumaga mbikora. Si ubukene, kuko ntibwari gutuma ntatekereza kujya gushaka amaramuko ahandi.”
Mu iburanisha ry’ibanze, Kazungu yari yavuze ko yibasiye abagore kuko hari uwamwanduje SIDA ku bushake, ariko nyuma y’iperereza byavuzwe mu rukiko ko ibipimo byerekanye ko adafite virus ya SIDA.
Barasaba indishyi kugera kuri miliyoni 100
Abantu barindwi, barimo abagore batatu bagaragaye mu rukiko barikumwe n’ababunganira – uretse umwe muri bo – baregera indishyi ku babo bishwe na Kazungu.
Buri wese muri aba yumviswe n’urukiko, basabye indishyi zitandukanye, uwasabye menshi yasabye miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Kazungu afungwa burundu nk’igihano gikuru giteganywa n’amategeko y’u Rwanda, rusaba ko anatanga ihazabu ya miliyoni 10.
Kazungu asabwe kugira icyo avuga ku gihano asabiwe, yavuze ko asaba ko yagabanyirizwa ibihano. Asubiramo amagambo yo gusaba imbabazi.
Ati: “Ndasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ikibi kuri bo, ko bambabarira kandi bakanibohora kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.
Arira, arakomeza ati: “Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi babo nkabagira imfubyi, n’ababyeyi natwariye abana babo. Sinzongera kubabaza ababyeyi bahetse ngo mbahekure.”
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, ruvuga ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki 08 Werurwe (3) uyu mwaka.