Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Urukiko rwumvise abitabiriye Miss Rwanda mu rubanza rwa Dieudonné Ishimwe
Yves Bucyana
BBC Gahuzamiryango, Rwanda
Urukiko rwisumbuye i Kigali rwumvise mu muhezo abatangabuhamya batatu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu rubanza ruregwamo Dieudonné Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid”.
Ku wa 28 Ukwakira nibwo byari byitezwe ko urwo rukiko rwo mu mujyi wa Kigali rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe wateguraga ayo marushanwa y’ubwiza.
Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha.
Umunyamategeko umwunganira, Emelyn Nyembo yabwiye BBC ko umucamanza yumvise abatangabuhamya batatu.
Me Nyembo yirinze kuvuga niba muri abo batangabuhamya harimo abashinjaga cyangwa abashinjuraga kuko urubanza rwari mu muhezo.
Gusa ikizwi ni uko abo batangabuhamya ari abakobwa batatu bari mu bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza - Miss Rwanda - mu myaka ishize.
Umucamanza yabumvaga bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.
Umunyamategeko Nyembo yavuze ko banyuzwe n’imigendekere y’iburanisha ry’uyu munsi.
Ubushinjacyaha burega Ishimwe ibyaha byo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ni ibyaha bukeka ko yaba yarakoze mu gihe yayoboraga ikigo 'Rwanda Inspiration Back Up' cyari gishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.
Uregwa ibyaha byose arabihakana akavuga ko ari ibihimbano.
Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y'u Rwanda.
Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi mu kwezi kwa kane, ubutegetsi bw’u Rwanda bwabaye buhagaritse by’agateganyo amarushanwa ya Miss Rwanda.
Urukiko rwavuzeko icyemezo kizafatwa ku itariki ebyiri z’ukwezi gutaha k'Ukuboza.