Abantu nibura 13 biciwe mu gitero cya 'drone' Ukraine yagabye imbere kure mu Burusiya

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abategetsi bavuze ko abantu nibura 13 biciwe mu gitero cy’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drones) Ukraine yagabye kuri repubulika ya Tatarstan mu Burusiya.
Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko umwana umwe ari muri abo bapfuye, mu gihe abandi bantu 75 bakomerekeye muri iki gitero kimwe mu byiciwemo abantu benshi cyane icyarimwe mu bitero bimaze kugabwa ku Burusiya kuva intambara isesuye yabwo muri Ukraine itangiye muri Gashyantare (2) mu 2022.
‘Drones’ zakubise i Nizhnekamsk, umujyi uri mu ntera ya kilometero zirenga 1,100 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ingabo za Ukraine zemeje ko zarashe ahatunganyirizwa ibikomoka kuri peteroli h’i Nizhnekamsk, mu gihe uruganda rwa Ukraine rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rya gisirikare rwitwa FirePoint rwavuze ko ‘drones’ zarwo zo mu bwoko bwa FP-1 zakoreshejwe muri icyo gitero.
Icyo gitero cyamaze amasaha menshi mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo, nkuko abatanze amakuru bari aho byabereye babivuga.
Inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli z’i Nizhnekamsk zari zisanzwe zararashweho ku itariki ya 12 Kamena (6) uyu mwaka.
Mu gihe cya vuba aha gishize, Ukraine yakajije umurego mu bitero igaba ku bigo ivuga ko bitanga umusanzu w'amafaranga n’ibikoresho mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine.
Uburusiya bwemeje ko ibigo by’inganda byarashweho ariko bwongeyeho ko uduce dutuwemo na two twarashweho.
Izindi nkuru wasoma:









