DRC: Inzu ya Papa Wemba igiye kugirwa inzu ndangamurage ya Rumba

Inzu ya Papa Wemba i Kinshasa

Ahavuye isanamu, DRC Gov

Insiguro y'isanamu, Inzu ya Papa Wemba i Kinshasa
    • Umwanditsi, Emery Makumeno
    • Igikorwa, BBC Kinshasa
  • Yatangajwe

Inzu bwite yabagamo umunyamuziki Papa Wemba, icyamamare muri Rumba ya Congo, leta igiye kuyigira inzu ndangamurage w’iyi njyana yamamaye ku isi, nk’uko abategetsi babivuga.

Leta igiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo yari yemeje ko izakora ubwo uyu munyamuziki yapfaga mu myaka irindwi ishize.

Kuri uyu wa gatanu, minisitiri ufite ubugeni n’umurage mu nshingano arashyikiriza inzu ya Wemba Ikigo cy’Inzu Ndangamurage cya RD Congo ari nacyo kizayihindura inzu ndangamurage ya Rumba ya Congo.

Papa Wemba - izina rye nyaryo ryari Jules Shungu Webadio Pene Kikumba - yagize uruhare runini mu guhindura iyi njyana y'umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980.

Muri iyi nzu ye iri mu murwa mukuru Kinshasa hazubakwamo studio ya muzika, nk’uko iriya minisiteri ibitangaza.

Papa Wemba yagize uruhare runini mu guhindura iyi njyana y'umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Papa Wemba yagize uruhare runini mu guhindura iyi njyana y'umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980

Mu Ukuboza (12) 2021 injyana ya Rumba yashyizwe ku rundi rwego ubwo UNESCO yayigiraga kimwe mu bigize umurage w’isi ugomba kurindwa.

Wemba ni umwe mu banyamuziki ba Congo bagize uruhare rukomeye mu kumenyakanisha Rumba ku isi iturutse aho ikundwa bikomeye muri Congo-Brazaville na Congo-Kinshasa.

Tariki 24 Mata (4) 2016, Papa Wemba yaguye kuri ‘scene/stage’ i Abidjan muri Côte d’Ivoire arimo aririmba mu gitaramo, ntiyagarutse mu buzima.

Niryo ryabaye iherezo ry’urugendo rwe rwa muzika rw’imyaka igera kuri 40.

Indirimbo ze nka Chacun pour soi, L'Esclave cyangwa Le Voyageur ni zimwe mu zakunzwe cyane kugeza n’ubu.

Leta ya Kinshasa isigaje gushyira mu bikorwa ibyo yemeye ko izubakisha ishusho ya Papa Wemba.