Umubiri wacu ukeneye izuba ringana iki?

Umugabo uryamye ku mucanga

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ni byiza kumenya ingano y'izuba umubiri wawe ukeneye, kuko iyo ribaye ryinshi riwangiza
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 5

Mu mwaka wa 1923, amafoto y'umunyamideli Coco Chanel agarutse avuye mu rugendo rw'ubwato rwabereye mu Nyanja ya Mediterane agaragaza uruhu rwe rwahindutse ibara kubera izuba, yatumye abantu benshi batangira gukunda kuryota cyane.

Uruhu rwe rwahindutse ikimenyetso cy'imibereho ihambaye, bituma uburyo abantu bo mu bihugu by'Uburengerazuba babonaga izuba buhinduka cyane.

Kugeza hagati mu kinyejana cya 20, uburyo bwo kuvura hifashishijwe urumuri rw'izuba, bwakoreshwaga mu kuvura indwara zirimo kubura vitamini D n'igituntu, mu bigo byita ku barwayi byitwaga sanatoriums.

Muri icyo gihe kandi, kugira uruhu rwahinduwe ibara n'izuba byafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubuzima bwiza kandi abantu barabishishikarizwaga.

Nyuma y'ikinyejana kimwe, uburyo abantu bafata izuba bwarahindutse cyane kandi burushaho kuba urujijo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe kiringaniye ku zuba bifasha umubiri gukora vitamini D, ifite akamaro kanini mu gukomeza amagufa no gufasha imikaya gukora neza. Hari n'ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite vitamini D ihagije bagira ibyago bike byo kurwara zimwe muri kanseri ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Izuba kandi rifasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Imirasire yaryo ituma umubiri urekura ikinyabutabire cyitwa nitric oxide gifasha imiyoboro y'amaraso kwaguka, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima no kugagara k'ubwonko.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Suwede bwagaragaje ko abantu birinda cyane izuba bagira ibyago byinshi byo gupfa kurusha abaryegera ku rugero rukwiriye.

Icyakora, gukoresha sunbed (Igikoresho gitanga imirasire imeze nk'iy'izuba kugira ngo gihindure ibara ry'uruhu) kenshi byagaragaye ko byongera ibyago bya kanseri n'izindi ndwara, bityo ntibifatwa nk'uburyo bwiza bwo gusimbura izuba risanzwe.

Kumara igihe ku zuba bifasha kandi ubwonko gukora neza. Urumuri rwo mu gitondo rutuma umuntu arushaho kuba maso, rukamufasha gusinzira neza nijoro no kongera ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza. Nanone izuba ryongera ikinyabutabire cya serotonin mu bwonko, kigira uruhare mu gutuma umuntu atuza, agira akanyamuneza kandi kigabanya ibyago byo kwiheba.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko bishobora kugabanya ibyago byo kurwara zimwe muri kanseri, guteza imbere ubuzima bw'umutima n'imiyoboro y'amaraso, no kunoza ubushobozi bwo gutekereza no gusinzira neza.

None se ni gute twakungukira mu byiza by'izuba tudashyize ubuzima bwacu mu kaga?

Abakobwa babiri bicaye, umwe arasiga undi amavuta mu mugongo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abahanga batanga inama z'uko mu gihe ugiye ku zuba wakoresha amavuta arinda uruhu kwangirika
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Inama z'abahanga ziratandukana bitewe n'imyaka, aho umuntu atuye n'imiterere y'uruhu rwe.

Gusa muri rusange bavuga ko ari byiza kumara akanya gato ku zuba, ukabikora kenshi, aho kumaraho igihe kirekire icyarimwe.

Abafite uruhu rworoshye, n'abafite urwera bakenera iminota mike gusa y'izuba ku maboko, amaguru cyangwa ku bindi bice bidatwikiriye.

Abafite uruhu rwijimye bo akenshi bakenera igihe kirekire kurushaho kugira ngo umubiri wabo ukore vitamini D ihagije, kubera ko melanine nyinshi igabanya umuvuduko vitamin D ikorerwaho.

Abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y'uruhu, nk'abafite uruhu rwera cyane cyangwa se uwaba afite uwo mu muryango wayirwaye, ufite amateka y'iyi kanseri mu muryango cyangwa abafite ibiheri ku ruhu, bagomba kwitwararika kurushaho.

Nyuma yo kubona izuba rikenewe, ni ngombwa kwitwikira no kurinda uruhu kugira ngo birinde ingaruka z'imirasire yaryo.

Abahanga bavuga ko izuba rikenewe ari iriringaniye kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.

Icyakora, inyungu n'ingaruka zaryo bitandukana bitewe n'ubwoko bw'uruhu cyangwa ibara ryarwo.

Uruhu rwijimye rusanzwe rwihanganira imirasire y'izuba kurusha urwera, ari na yo mpamvu buri muntu akwiye guhabwa inama zijyanye n'imiterere y'uruhu rwe.

Ku rundi ruhande ariko, n'ubwo uburyo bwo kwirinda izuba butandukana bitewe n'imiterere y'uruhu rw'umuntu n'ubwinshi bw'imirasire y'izuba iri aho atuye, Mason avuga ko abantu bose, harimo n'abafite uruhu rwijimye, bakwiye kwambara amadarubindi arinda amaso igihe bari ku zuba.

Serena Williams barimo kumusiga amavuta arinda uruhu kwangizwa n'izuba

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abafite uruhu rwijimye bifitemo imbaraga zo kwihanganira izuba kandi banasabwa kota ryinshi ugereranyije n'abafite uruhu rwera.

Ni izihe ngaruka z'izuba ryinshi ku ruhu rwacu?

Mu myaka 50 ishize, ubwiyongere bw'abarwara kanseri y'uruhu bwatumye abaganga n'abashakashatsi basubira ku byo bari bazi ku ngaruka z'izuba.

Ubukangurambaga bw'ubuzima rusange bwatangiye gushishikariza abantu kwirinda kumara igihe kinini ku zuba no gukoresha amavuta arinda uruhu imirasire yaryo.

Kugeza n'ubu, ibimenyetso bya siyansi bikomeje kugaragaza ko kumara igihe kirekire cyane ku zuba byongera ibyago byo kurwara kanseri y'uruhu.

Abahanga bavuga ko kumara igihe kirekire cyane ku zuba bitongera ingano ya vitamini D umubiri ukora, ahubwo byongera ibyago byo gutwika uruhu, guhinduka kw'ibara ryarwo no gusaza imburagihe.

Nanone kandi bavuga ko imirasire ikabije y'izuba iri mu mpamvu nyamukuru zitera kanseri y'uruhu.

Mu bihugu byinshi, umubare w'abarwara kanseri y'uruhu ukomeje kwiyongera.

Abashakashatsi bavuga ko gukabya kwiyegereza izuba no gukoresha sunbed biri mu bitera iyi ndwara, kandi benshi mu barwayi bashoboraga kuyirinda mu gihe bashoboye kwirinda imirasire y'izuba ikabije.

By'umwihariko, kurinda abana n'ingimbi izuba rikabije ni ingenzi cyane kuko ibyo bahura na byo mu myaka yabo ya mbere bigira uruhare runini ku byago byo kurwara kanseri y'uruhu mu buzima bwabo bw'igihe kizaza.

Imirasire y'izuba ikabije ishobora no kwangiza amaso, igatera indwara y'uruhu rw'ijisho, ikaba ishobora no kuvamo ubuhumyi iyo itavuwe neza.

Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu kwambara amadarubindi afite ubushobozi bwo guhagarika imirasire yangiza y'izuba igihe bari hanze ku zuba.

Mu gihe umubiri wacu utabonye izuba rihagije bwo bigenda bite?

Abahanga bavuga ko abantu batuye ahantu hatagera izuba rihagije bakunze kugira ikibazo cyo kubura vitamini D, cyane cyane mu gihe cy'itumba.

Abafite uruhu rwijimye, abadakunze kujya hanze, abafite ibibazo bituma batihanganira izuba cyangwa abahora bitwikiriye cyane, na bo baba bafite ibyago byinshi byo kubura iyi vitamini.

Kubura vitamini D igihe kirekire bishobora gutera indwara zifata amagufa, zirimo rickets ku bana na osteomalacia ku bakuze.

Icyakora, ikibazo cyo kubura vitamini D gishobora gukosorwa byoroshye hifashishijwe inyunganiramirire. Mu bihugu bimwe na bimwe bifite izuba ricye mu gihe cy'itumba, nka America na Canada, ibiribwa bimwe nk'ibihumyo, ibinyampeke n'amata byongerwamo vitamini D.

Ariko abahanga bibutsa ko kuyifata birenze urugero bishobora kugira ingaruka mbi ku magufa, impyiko n'umutima.

Muri rusange, inama y'abahanga ni ukumara akanya gato ku zuba, ariko ukabikora kenshi, aho kumaraho igihe kirekire.

Kota izuba mu gihe gito, gufata ingamba zo kurinda uruhu no kwirinda kurimaraho amasaha menshi, bituma umuntu yungukira ku byiza byaryo birimo vitamini D n'ubuzima bwiza, mu gihe agabanya ibyago byo kubabura uruhu no kurwara kanseri y'uruhu.