Indege y'intambara y'Uburusiya 'by'impanuka yarashe umujyi waho'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko indege y’intambara yabo yarashe bombe by’impanuka ku mujyi wa Belgorod wo muri iki gihugu uri hafi y’umupaka wa Ukraine.
Guverineri w’ako gace Vyacheslav Gladkov yavuze ko icyo gisasu cyarekuwe n’indege cyasize ikinogo kinini cy’umurambararo wa metero 20 muri uwo mujyi.
Abagore babiri bakomeretse n’inyubako nyinshi zirangirika, nk’uko uwo mutegetsi abivuga.
Indege yo mu bwoko bwa Su-34 mu buryo bw’impanuka yarekuye igisasu ahagana saa 22:15 z’ijoro ryo kuwa kane (saa 21:15 i Gitega na Kigali).
Iperereza kuri iki gikorwa ryatangiye, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Uburusiya bibivuga.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Amafoto na video byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga byerekena inzu zo guturamo (apartments) zangiritse, mu gihe hari ifoto igaragaza imodoka yangiritse iri ku gisenge cy’inzu.
Iyi bombe yaguye mu masangano y’imihanda hafi y’inzu zo guturamo kandi hafi yo hagati na hagati muri uyu mujyi.
Abagore babiri bajyanywe mu bitaro kuvurwa, nk’uko uriya mutegetsi yabivuze ku mbuga nkoranyambaga. Yongeraho ati: “Imana ishimwe ko ntawapfuye.”
Ntabwo hahise habaho guturika. Icyo gisasu cyaturitse hashize amasegonda 18 kigeze hasi, kizamura ibice by’iyi mihanda, byangiza imodoka zanyuragaho n’imodoka yari iparitse hafi aho iratumbagira igwa ku gisenge cy’ihuriro(supermarket).
Igisirikare cy’Uburusiya cyatangaje ko cyatangije iperereza.
Ikinyamakuru gishyigikiye leta, Moskovsky Komsomolets, gisubiramo uwahoze ari umupilote w’indege za gisirikare avuga ko “ibizarivamo[iperereza] bishobora kudatangarizwa rubanda, ariko amasomo azigwa”.
Byegeze mu gitondo abakozi bashinzwe gusana batangiye imirimo yo gusana aya masanganzira yangiritse muri Belgorod.
Umukuru w’uyu mujyi yavuze ko akazi kenshi ko gusana kazakorwa muri weekend umuhanda ugasubirana neza kuwa mbere.
Belgorod – umujyi utuwe n’abantu 370,000 – uri muri 40km uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Uri mu majyaruguru y’umujyi wa kabiri wa Ukraine wa Kharkiv, kandi abantu bawutuye babaho mu bwoba ko bashobora kuraswaho ibisasu na Ukraine kuva Uburusiya bwayitera.
Indege z’intambara z’Uburusiya kenshi zica hejuru ya Belgorod mu nzira zerekeza mu ntambara muri Ukraine.













