Nigeria igiye guca kwigisha mu Cyongereza mu mashuri abanza

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ishaq Khalid
BBC News, Abuja
Leta ya Nigeria yatangaje gahunda igamije guteza imbere kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ndimi zo muri Nigeria aho kubigisha mu Cyongereza.
Minisitiri w'uburezi wa Nigeria Adamu Adamu ku wa gatatu yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda nshya izwi nka 'National Language Policy' yemejwe ngo ishyirwe mu bikorwa.
Bijyanye n'iyi gahunda, kwigisha mu myaka itandatu ya mbere yo mu mashuri abanza bizajya bikorwa mu rurimi kavukire.
Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi kandi amashuri yose arukoresha nk'ururimi rumenyerewe rwo kwigishamo.
Ariko indimi zo muri Nigeria ubu zigiye kwibandwaho.
Minisitiri w'uburezi yavuze ko "abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga neza kurushaho" iyo bigishijwe mu rurimi kavukire rwabo.
Yemeye ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya bizagorana kuko "izasaba akazi kenshi ko gukora imfashanyigisho zo kwigishirizaho no kubona abarimu".
Indi ngorane ni umubare w'indimi zivugwa muri Nigeria – zirenga 600.
Ntibyahise bimenyekana igihe leta izatangirira gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya.
Abategetsi bo muri Nigeria bumvikanisha ko bazabanza gutanga imfashanyigisho n'abarimu bigisha mu ndimi zo muri Nigeria, mbere yuko batangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda bashyizeho umwete.









