Prezida Ndayishimiye yemeza ko kurwanya igiturire bikataje abandi bati ntakigaragara
Yatangajwe
Umukuru w'igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvuga ko leta ye yahagurukiye ikibazo cya ruswa no kunyereza umutungo w'igihugu.
Mu muhango wo gushyiraho umukuru mushya w'intara ya Rumonge ku munsi w’ejo, Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta muyobozi n’umwe ukekwaho igiturire no kunyereza umutungo w'igihugu uzongera kwinyegeza; ko bazagezwa imbere y'umucamanza.
Amashyirahamwe arwanya ruswa mu Burundi akunze kuvuga ko akenshi hafatwa abayobozi bato bato bakekwaho ibyo byaha mu gihe abakomeye badakorwaho.
Jacques Niyitegeka yavuganye n'umuvugizi w'umukuru w'igihugu, Rosine Gatoni, watangiye amusobanurira uko yabivuze (Umva icyo kiganiro aho hejuru).







