Women Deliver 2023: "Abagore nabo babone ibiribwa bikwiye nk'abagabo"

Yatangajwe

Abari mu nama ya 6 ku buringanire, Women Deliver 2023, ibera i Kigali mu Rwanda, barasaba ko ikibazo cy’ibiribwa cyafatwa nk’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa kandi bigasaranganywa hitabwa ku buringanire.

Impuguke mu by’imirire Pauline Mavumo avuga ko kuba umugore atabona ifunguro rihagije ari ugutsindwa kw’abafata ibyemezo.

Hamwe no guhabwa ibiribwa bihagije, iyi mpuguke isaba ko abagore bafashwa kugera ku mali bityo bagashobora kwihaza mu biribwa.

Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije cyangwa bisaranganywa nabi ni kimwe mu byo impuguke zivuga ko kibangamiye abagore nyamara kidakunze kuvugwa.

Kuva aho icyorezo cya COVID-19 cyadukiye, ibiribwa byaragabanutse muri rusange ariko ngo bigeze ku bakobwa n’abagore birushaho.

Impuguke mu by’ibiribwa Pauline Mavumo ukomoka muri Zimbabwe avuga ko ikibazo cy’ibiribwa ari bumwe mu burenganzira umugore adafite kandi butavugwa.

Yagize ati: “Ubusumbane tuvuga ni ukuba umugore adashobora kubona ifunguro rihagije. Ni ukudasaranganya ku buryo bungana ifunguro hagati y’umugore n’umugabo.

“Abafata ibyemezo barasabwa gusobanura ibyo bakora mu kubona ibiribwa bihagije ndetse no kubisaranganya neza hubahirijwe ihame ry’uburinganire”.

Abari muri iyi nama bavuga ko umugore akwiye kubona ifunguro rikwiye kuko kumugaburira uba ugaburiye n’umwana.

Uretse kumuha ibiribwa, ngo umugore agomba kugira n’uburenganzira bwo gutunga Amafranga.

Ati: “Hakenewe banki ndetse n’ibigo by’imali bito bito byatanga inguzanyo ku bagore kandi ku nyungu ntoya. Umugore ashoboye kubona amafranga yashobora no kwibonera ibiribwa bihagije”.

Abari muri iyi nama, Women Deliver 2023, barasaba ko habaho intero isaba ko havaho ubusumbane bukigaragara mu igabana ry’ibiribwa hagati y’umugore n’umugabo.