UFC: Leon Edwards yatunguranye atsinda Kamaru Usman kuri ‘knock out’ amwambura ikamba

Uyu mugeri wa Edwards watumye Usman atsindwa bwa mbere muri UFC
Insiguro y'isanamu, Uyu mugeri wa Edwards watumye Usman atsindwa bwa mbere muri UFC
Yatangajwe

Leon Edwards, umwongereza ukomoka muri Jamaica yanesheje kuri ‘knock out’ umunya-Nigeria Kamaru Usman ahita afata ikamba ry’imikino njyarugamba ya UFC mu bo mu kiciro cy’uburemere bwo hagati (welterweight).

Mu mukino waberaga i Salt Lake City, leta ya Utah muri Amerika, Edwards w’imyaka 30 yakubise umugeri mu ijosi rya Usman uyu agwa hasi ananirwa kweguka.

Edwards yahise aba umwongereza wa mbere ufashe iri Kamba kuva kuri Michael Bisping mu 2016, aba n’uwa kabiri mu mateka.

Amaze gutsinda yagize ati: “Mwaranshidikanyaga, muvuga ko ntabishobora – nimundebe ubu.    

“Mva ahabi. Niko meze. Ubuzima bwanjye bwose baranshidikanyaga ariko ndeba ubu.”

Mu gutsinda Usman, uyu mugabo yihoreye kuko yari yaramunesheje mu 2015, ubuyahise arangiza umuhigo wa Usman, w’imyaka 35, w’imikino 15 adatsindwa muri UFC.   

Edwards ntiyahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, ubu amaze gutsinda imikino 10 kuva yaneshwa na Usman mu 2015.  

UFC ni umukino njyarugamba udafite amategeko yihariye mu kurwana aho hafi ya byose byemewe uretse kurumana.

Mu mukino wabo, Usman wasaga n’uri imbere mu manota, bageze kuri ‘round’ ya kane Edwards agaragaza kunanirwa.  

Bageze mu ya gatanu, Edwards niho ‘yakoze iyo bwabaga’, ashuka gato Usman amanura umutwe maze amukubita umugeri uremereye mu ijosi undi aratembagara ananirwa kweguka, kugeza umusifuzi avuze ko atsinzwe.

Edwards yuriye arenga uruzitiro barwaniramo mu byishimo bikomeye by’ibi yari agezeho.  

Intsinzi yayituye nyina  

Leon Edwards yavuze ko yari yarizeje nyina kuzamuhindurira ubuzima
Insiguro y'isanamu, Leon Edwards yavuze ko yari yarizeje nyina kuzamuhindurira ubuzima
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Edwards yavukiye anarererwa i Kingston muri Jamaica, mbere yo kujya kuba mu Bwongereza afite imyaka icyenda.  

Se yari ukuriye itsinda ry’abagizi ba nabi muri Jamaica, bivuze ko Edwards yashoboraga kubona urugomo, rurimo no kurasana, kuva ari muto.

Agize imyaka 13, se yarishwe, nawe bimushora mu buzima bw’amatsinda y’urugomo i Birmingham mu Bwongereza mbere yo kubihungira mu mikino njyarugamba nyuma y’imyaka ine.

Yitoje ibijyanye n’imikino y’uruvange (mixed martial arts – MMA) avuga ko ari ugushyira ingufu ze mu kintu cy’ingenzi, ageze mu marushanwa ya Ultimate Fighting Championship - UFC agenda azamuka mu ntera.

Amaze gutsinda Usman - umuhigo ukomeye agezeho - yavuze amagambo akomeye.

Ati: “Navukiye muri Jamaica nta na kimwe tugira. Nabaye mu kazu k’imbaho n’amabati. Ubu nimundebe.  

“Navuze ko bishoboka, ko iri kamba rishobora kuza mu Bwongereza, narabivuze.”

Arakomeza ati: “Mbere na mbere ndashaka gushima Imana. Mama, ndagukunda, nakubwiye ko nzabigukorera, nakubwiye ko nzahindura ubuzima bwawe.”

Uwegukanye ikamba muri UFC ahembwa igihembo kibarirwa muri miliyoni z’amadorari n’ibindi bizana nacyo birimo amasezerano yo kwamamaza.  

Anthony Joshua we yatsindiwe i Jeddah

Oleksandr Usyk akomeje umuhigo wo kudatsindwa mu gihe Joshua (iburyo) atsinzwe bwa gatatu mu rugendo rwe rw'iteramakofe
Insiguro y'isanamu, Oleksandr Usyk akomeje umuhigo wo kudatsindwa mu gihe Joshua (iburyo) atsinzwe bwa gatatu mu rugendo rwe rw'iteramakofe

Mu wundi mukino njyarugamba wa Boxe, umwongereza w’icyamamare Anthony Joshua yatsinzwe agerageza kwisubiza ikamba mu baremereye aneshejwe na Oleksandr Usyk mu mukino wabereye i Jeddah muri Saudi Arabia.

Muri uyu mukino bise ‘Rage on the Red Sea’, Joshua w’imyaka 32, yerekanye ko ahagaze neza ugereranyije n’umukino uheruka, ariko Usyk wo muri Ukraine amurusha ubukaka.

Umukino warangiye bombi bahagaze bakirwana, abakemurampaka batatu baha amanota menshi Usyk, 115-113, undi 116-112 undi 115-113, yegukana intsinzi yari imukwiye.

Nyuma y’umukino, Joshua akiri muri ‘ring’ yagize ati: “Usyk ni icyago cy’umurwanyi. Izo ni imbamutima. [Ariko] Umenye inkuru yanjye wamenya ikibatsi mfite. Ntabwo ndi umuteramakofe wo kwishimisha. Nari ngiye gufungwa ndekurwa by’agateganyo njya mu myitozo.”

Joshua ubu amaze gutsindwa yikurikiranyana Usky, uyu akaba agumanye amakamba ry’uwambere muri WBA (World Boxing Association), WBO (World Boxing Organization) na IBF (International Boxing Federation) yatsindiye muri Nzeri(9) ishize.  

Mbere y’uyu mukino, Joshua yari yatangaje ko awutsinzwe bitatuma ahita asezera mu iteramakofe.

Uyu ni umukino wa gatatu Anthony Joshua atsinzwe muri itanu aheruka gukina.