Urukiko rwa ONU rwagumishijeho guhamwa na jenoside kuri Gérard Ntakirutimana

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB / LIVE EVENT IRMCT
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Urugereko rwa IRMCT rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwanzuye ko rutanyuzwe n'impamvu zo kwisubiraho kw'umutangabuhamya, igifungo cy'imyaka 25 Gérard Ntakirutimana yakatiwe mu 2003 ku guhamwa na jenoside kigumaho.
Ntakirutimana, w'imyaka 66, yari yasabye ko imikirize y'urubanza rwe isubirwamo avuga ko yabonye ibimenyetso bishya bimushinjura.
Nta n'umwe uvuyemo, abacamanza batanu b'urugereko rw'ubujurire banzuye ko uwo mutangabuhamya w'umugabo, warokotse jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ateje "ibibazo bikomeye ku kuri" kw'ubuhamya bwe kuri iyi nshuro.
Umucamanza ukuriye iburanisha, Umunya-Uruguay Graciela Gatti Santana, yavuze ko uwo mutangabuhamya, wahawe izina HH, "yananiwe kwemeza [ukuri kw'] ibimenyetso bishya".
Yavuze ko "bihangayikishije by'umwihariko" kuba uwo mutangabuhamya, ubwo yarekurwaga mu 2011 nyuma yo gufungwa amezi macye mu Rwanda, yarabwiye ubwunganizi bwa Ntakirutimana ko ubuhamya yatanze mbere ari ukuri.
Nyamara uru rugereko rw'ubujurire rwavuze ko imwe mu mpamvu yatanze zamuteye kwisubiraho ku buhamya bwe bwa mbere, ari uko igihe yari muri gereza Imana yamubonekeye, akayisezeranya ko narekurwa azavugisha ukuri ku bo yabeshyeye.
Umucamanza yumvikanishije ko iyo aba uvugisha ukuri, icyo gihe nyuma yo kurekurwa yari guhita abwira ubwunganizi bwa Ntakirutimana ko yamubeshyeye.
Umucamanza Santana yasubiyemo amagambo ya HH yo muri uko kubonekerwa kwe – ubwo ngo yari afungiye ubwicanyi abeshyerwa – aho yavuze ko Imana yamubajije iti: "Uhawe ubutabera, wowe ni ki wakora?", ayisubiza ko azavugisha ukuri.
Ubushinjacyaha bwari bwaburanye buvuga ko ubuhamya bushinja HH yatanze mbere ari bwo bwo kwizerwa, bushimangira ko ubu yatanze kuri iyi nshuro bwatewe n'amafaranga yahawe n'abo mu muryango wa Ntakirutimana, ibyo we yahakanye.
HH yavuze ko ubuhamya bwe bwa mbere bwari bwatewe n'"uburakari no kwihorera" ku Bahutu nyuma ya jenoside, yongeraho ko nyuma yo kurekurwa yumvaga afite intege nke muri we kubera kubeshya mu buhamya yari yaratanze.
Gusa yabwiye urukiko ko nyuma yo kubonekerwa n'Imana yasanze ubuzima bubi bwo gufungwa yabayemo by'igihe gito "bwari ubusa" ugereranyije n'igifungo cy'imyaka myinshi cy'abo avuga ko yabeshyeye, bituma yiyemeza kuvugisha ukuri.

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB / LIVE EVENT IRMCT
Ariko mu mwanzuro warwo i Arusha muri Tanzania, umucamanza Santana yavuze ko uru rugereko rw'ubujurire "ntirunyuzwe" ko uyu mutangabuhamya HH ari uwo "kwizerwa bihagije" kuri uko kuvuguruza ubuhamya bwe bwa mbere.
Umurimo w'urukiko muri iri buranisha wari uwo kugenzura ubuziranenge bwo kwizerwa kw'uyu mutangabuhamya.
Ntakirutimana, wari witezwe gukurikira uyu mwanzuro mu buryo bwa videwo ari muri Bénin, ntiyabonetse. Umwe mu bunganizi be yavuze ko habayeho ikibazo cyo kumva nabi igihe cy'iburanisha ry'uyu munsi.
Ntakirutimana, kavukire w'iyari komine Gishyita ku Kibuye mu burengerazuba bw'u Rwanda – ubu ni mu karere ka Karongi, yari muganga ku bitaro bya Mugonero by'itorero ry'abadivantisti b'umunsi wa karindwi, i Gishyita, hagati ya Mata (4) mu mwaka wa 1993 na Mata mu mwaka wa 1994.
Ubuhamya bwa HH ni bwo bwari bwashingiweho gusa mu guhamya Ntakirutimana icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside n'icyo gushyigikira itsembatsemba nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Mbere, HH yari yashinje Ntakirutimana ko yamubonye yirukankana akica arashe impunzi yari mu bahungiye ku gasozi ka Gitwe, hafi y'ishuri ribanza rya Gitwe, mu mpera ya Mata cyangwa mu ntangiriro ya Gicurasi (5) mu 1994, mu gihe cya jenoside, avuga ko Ntakirutimana yari umwe mu bateye.
Mu kwisubiraho kwe, yavuze ko atigeze amubona muri icyo gitero.
Byageze aha gute?
Mu 2003, urugereko rwa mbere rw'iremezo rwa TPIR rwakatiye Ntakirutimana igihano cy'igifungo cy'imyaka 25, rumaze kwemeza ko ahamwa n'icyaha cya jenoside n'icy'ubuhotozi nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, nkuko IRMCT ibivuga.
Mu mwaka wa 2004, urugereko rw'ubujurire rwa TPIR rwagumishijeho ibyemezo bihamya Ntakirutimana icyaha cya jenoside n'icy'ubuhotozi nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Rwanafashe ibindi byemezo bimuhamya icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside n'icyo gushyigikira itsembatsemba nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, rugumishaho igifungo cy'imyaka 25 yakatiwe.
Mu 2009, yoherejwe muri Bénin kurangirizayo igifungo cyari gisigaye, ari na ho yaje gufungurirwa mbere y'igihe mu mwaka wa 2014, amaze kurangiza kimwe cya kabiri cy'igifungo cye kandi yaragaragaje imyitwarire myiza muri gereza.
IRMCT ivuga ko mu mwaka ushize, Ntakirutimana yatanze icyifuzo asaba ko ibyemezo byamuhamije ibyaha bivanwaho kuko yabonye ibimenyetso bishya.
Muri Gicurasi uyu mwaka, IRMCT ivuga ko urugereko rw'ubujurire rwemeye, kuri bimwe, icyifuzo cya Ntakirutimana gisaba ko imikirize y'urubanza isubirwamo, ku buhamya bwo mu rugereko rw'iremezo rwa TPIR bujyanye n'agasozi ka Gitwe.










