Umurambo w’umutanzania wapfiriye muri Ukraine arwanira Uburusiya wagejejwe muri Tanzania

Umugabo ufashe umusaraba inyuma y'imodoka irimo umurambo wa Tarimo
Insiguro y'isanamu, Umugabo ufashe umusaraba inyuma y'imodoka irimo umurambo wa Tarimo
Yatangajwe

Umurambo w’umunyatanzaniya wapfiriye muri Ukraine arwanira Uburusiya wageze muri Tanzania kuri uyu wa gatanu.

Nemes Tarimo, wari ufite imyaka 37, yapfuye mu mezi atatu ashize nyuma yo kwemera kujya mu bacancuro ba Wagner.

Umurambo we wakiriwe n’umuryango we ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam mu gihe kumushyingura biteganyijwe ku ivuko rye mu majyepfo y’igihugu.   

Imodoka itwara imirambo ikuye umurambo we ku kibuga cy'indege cya Dar es Salaam
Insiguro y'isanamu, Imodoka itwara imirambo ikuye umurambo we ku kibuga cy'indege cya Dar es Salaam

Tarimo yari yaragiye i Moscow kwiga master’s muri business informatics muri kaminuza ya leta yitwa Russian Technological University izwi kandi nka MIREA.  

Ariko nyuma ya Mutarama (1) 2021 yarafunzwe ashinjwa ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Umwaka ushize, yahawe amahitamo; kujya mu mutwe wa Wagner ubundi akababarirwa cyangwa se akaguma muri gereza.  

Umuryango we waherukaga amakuru ye mu Ukwakira (10) gushize ari muri Ukraine, kandi uvuga ko wari waramubujije kujya muri Wagner.

Bamenyeshajwe amakuru y’urupfu rwe mu Ukuboza gushize.

Amakuru amwe avuga ko Nemes Tarimo yishwe arashwe n’amasasu ya za muzinga y’ingabo za Ukraine.