Uburusiya bucyekwa uruhare mu iyobera ry'isanduku z'abapfuye kuri Tour Eiffel

Kuri Tour Eiffel

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku munara wa Eiffel, ahantu hasurwa kurusha ahandi i Paris hasanzwe baba abapolisi benshi
Yatangajwe

Abayobozi b’urwego rw’ubutasi mu Bufaransa babona ko Uburusiya buri inyuma y’igikorwa cy’amasanduku y'abapfuye atanu azingiye mu ibendera ry’Ubufaransa ririho amagambo “Abasirikare b’Ubufarasna muri Ukraine”, yashizwe hafi y'umunara wa Eiffel.

Abagabo batatu babonetse bagera mu modoka ya van hafi ya satatu za mu gitondo (07:00 GMT) ku wa Gatandatu. Ayo masanduku yaje gusangwamo imifuka y’isima. Polisi yataye muri yombi bwangu umushoferi, wavuze ko ngo yari yishyuwe ama euro 40 n’abagabo babiri kugira ngo azane ayo masanduku. We ubwe yari amaze umunsi ageze i Paris avuye muri Bulgariya.

Nyuma, polisi yafatiye abandi babiri kuri stasiyo ya bisi ya Bercy mu mujyi rwa gati I Paris, aho barimo bategura kujya muri bisi ngo berekeze i Berlin. Itangazamakuru ryo mu Bufaransa riravuga ko babwiye polisi ko bishyuwe ama euro 400 kugira ngo bajyane ayo masanduku.

Polisi yavuze ko uwo mushoferi yari umunya Bulgariya abandi babiri bari umunya Ukraine n’Umudage.

Bajyaywe imbere y’umucamanza ku Cyumweru, mbere y’iperereza ryitezwe ku gifatwa nk’ “urugomo mu buryo buteguwe” nk’uko ibiro by’umushinjacyaha byabitangaje.

Abategetsi bavuze ko amaperereza ari gukorwa kugira ngo “harebwe niba itegurwa ryakorewe mu mahanga”.

Ibi bintu byibukije ibindi biherutse kuba aho polisi y’Ubufaransa ibona ko abantu bakorera Uburusiya bashobora kuba barabigizemo uruhare. Byombi bisa n’ibyari bigamije kuyobya uburyo rubanda rubona ibintu.

Mu kwezi kwa cumi, nyuma y’igihe gito habaye igitero cya Hamas kidasanzwe yagabye kuri Isiraheli, kikica abantu 1200, abandi babarirwa muri magana bagafatwa bunyago, inyenyeri zitirirwa David “Stars of David”, ziri mu ibendera rya Isiraheli, zashyizwe ku nkuta nyinshi i Paris.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umugabo n'umugore bo muri Moldova batawe muri yombi, bikekwa ko bishyuwe n’ubutasi bw’Uburusiya.

Mu kwezi gushyize, ibiganza bitukura byatewe ku rwibutso rwa Holocaust i Paris kandi polisi ibona ko ababikoze bahungiye hanze y’igihugu.

Ikinyamakuru Le Monde, gikoresha isoko y’ibyavuzwe mu iperereza, umwe mu bantu batawe muri yombi ku wa Gatandatu yari mu kiganiro kuri telefoni n’undi munya Bulgariya ukekwa kugira uruhare muri ayo marangi yashyizwe ku rwibutso.

Le Monde ivuga ko uwo ukekwa ari Georgi F w’imyaka 34.

Mu kwezi gushize Moscow yasubizanyije uburakari ku buryo Perezida Emmanuel Macron yanze guhakana burundu ko atazohereza ingabo muri Ukraine. Mu cyumweru gishize, abategetsi muri Ukraine bemeje ko hari ibiganiro byakozwe ku buryo bwo kohereza abasirikare b’Ubufaransa guhugura.

Ibi bishobora gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo cy’amasanduku, abakora iperereza batekereza ko, ubutasi bw’Uburusiya bushaka kwerekana ko hari abadashyigikiye uruhare rw’Ubufaransa mu ntambara yo muri Ukraine.

Muri ibyo bintu byombi birimo n'inyenyeri za David (Stars of David), ayo matsinda yarimo umufotozi ufite amafoto ye yaje kugaragara ku mbuga za interineti zifitanye isano na poropaganda y’Uburusiya.