Imvo n'imvano: Abahoze mu nyeshyamba za FDLR bafashwe gute na reta y'U Rwanda?
Ndabashuhuje nshuti mwese abateze amatwi BBC uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 z’ukwezi kwa 8 umwaka 2023-
Ikiganiro cyacu uyu munsi kiribanda ku mbwirwa ruhame yakozwe n’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu by’umutekano ,ni Jenerali James Kabarebe.
Yavuze Uburyo ingabo z’u Rwanda, zagiye zifasha abana bafite ababyeyi babo mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo, ndetse n’uburyo bamwe mu bavuye muri izo nyeshyamba binjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda no mu buzima busanzwe.
Ngo ‘bitandukanye’ n’uburyo bo baba babitekereza iyo bakiri mu mashyamba muri Congo.
Muri iki kiganiro kandi turasura bamwe mu bahoze mu nyeshyamba za FDLR batubwire uburyo babayeho nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe-
Ikiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.








