'Buri wese yazamutse mu kirere': Abarokotse barasobanura igitero cya Isiraheli i Beirut cyahitanye abantu 18

Uyu mugore ubabaye aragira ati: "Nta Hezbollah iri hano. Twese turi abasivile"

Ahavuye isanamu, BBC/Goktay Koraltan

Insiguro y'isanamu, Uyu mugore ubabaye aragira ati: "Nta Hezbollah iri hano. Twese turi abasivile"
    • Umwanditsi, Orla Guerin
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC
    • Yakoze inkuru ari, Beirut
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Mohammed Sukayneh yanyuze mu byuma bisa n'imbaho no mu byuma bigoramye afite imifuka mike ya pulasitike yashyizemo ibintu byose yashoboraga kuramira mu nzu ye yari amazemo imyaka 45.

Iyo nzu yamuhanukiyeho we n'umuryango we bitewe n'igitero cya Isiraheli cyahitanye abantu 18, barimo abana bane nkuko bitangazwa na minisiteri y'ubuzima.

Icyo gitero gitunguranye cyagabwe ahantu abantu batekerezaga ko hari umutekano - kuri metero hafi 150 uvuye ku marembo y'ibitaro bya leta binini kurusha ibindi muri Libani byitwa Rafik Hariri biri mu majyepfo ya Beirut.

Mohammed n'umuryango we bari basinziriye mu buriri bwabo.

Agira ati: "Ntabwo twamenye ibibaye."

Ati: “Nyuma y'igitero twumvise ibintu bisakuza bivuga ngo 'bumu, bumu, bumu'. Kandi ibintu byose byaje bitugwaho. Amabuye, ibyuma, amaraso, inyama, byose bitugwaho. Ntiwashoboraga kuvuga, ntiwashoboraga guhumeka, ntiwashoboraga guhumeka umwuka wa ogisijeni."

Atanga amazina y'abaturanyi be batanu bakiri munsi y’ibinonko by'ingo zabo zasenyutse. Hariho n'abandi bahise bicwa mu gace bari batuyemo - barimo abakobwa babiri b'imyaka 19 bari bicaye hanze y'umuryango w'inzu ye.

Mohammed w'imyaka 54 yarokotse n'akaboko gasharutse, ariko mwishywa we w'imyaka 20 ubu ari mu bitaro by'indembe. Ati: “Kimwe cya kabiri cy'ubwonko bwe cyarajanjaguritse.”

Umukozi urinda umutekano w'abaturage wahageze avuga ko inyubako zo guturamo esheshatu zasenyutse, zimwe muri zo zikaba zari zifite amagorofa atatu cyangwa ane.

Umugore witwikiriye yicaye hasi, amaboko ku mutwe, yinyeganyeza yerekeza imbere n'inyuma mu kaga gakomeye. Ati: "Hano nta Hezbollah ihari, twese turi abasivili".

Umuturanyi we ati: "Buri wese yagurutse mu kirere".

Nyuma y'iminota mike, ibisigazwa byinshi by'imibiri y'abantu byavanywe mu matongo maze bijyanwa mu mifuka ijyamo imirambo.

Nabajije Mohammed icyo atekereza ko Isiraheli yari igamije kwibasira, muri kariya gace gatuwe cyane.

"Barasa ikintu cyose nta kurobanura."

“Nta kureba ko hari abana. Imbunda zirihe hano? Roketi zirihe? Umwanzi wacu Isiraheli ntabona. Ni impumyi."

Igitero cyo kuwa mbere cyasenye inyubako yo guturamo kinangiza izindi

Ahavuye isanamu, BBC/Goktay Koraltan

Insiguro y'isanamu, Igitero cyo kuwa mbere cyasenye inyubako yo guturamo kinangiza izindi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko cyarashe kuri Hezbollah hafi y'ibyo bitaro ariko nta bisobanuro gitanga ku cyarashwe. Kivuga ko ibitaro ubwabyo bitarashwe kandi ko bitari bigambiriwe.

Umuyobozi w'ibitaro byitiriwe Rafik Hariri, Jihad Saadeh yavuze ko byaguweho n'igice k'igisasu ariko ko ubu bikora neza kandi ko ababirimo batazahungishwa.

Siko bimeze ariko mu bitaro byigenga bya Al Sahel biri ku birometero bibiri uvuye aho kuko byo ubu bisigayemo ubusa.

Umuyobozi mukuru wabyo Dr Mazen Alameh agira ati: “Twahavuye igitaraganya".

"Ntidushobora gushyira ubuzima bw'abandi mu byago. Nta kizere dufite ko Isiraheli itazabirasaho."

Uguhungisha mu buryo bwihuse cyane abarwayi 10 n'abakozi 50 byabaye nyuma yaho igisirikare cya Isiraheli kivuze ko munsi y'ibyo bitaro hubatse ubuvumo bwo kwihishamo bwa Hezbollah bwuzuyemo ubukire bwinshi.

Igisirikare cya Isiraheli nta bimenyetso cyabitangiye ahubwo cyasohoye videwo y'amafoto y'ibishushanyo yerekana icyo kita ubuvumo Hezbollah yubatse munsi y'iyo nyubako. Umuvugizi w'icyo gisirikare, Rear Adm Daniel Hagari, yagize ati: "Hari miliyoni amagana z'amadolari ari mu noti na zahabu muri ubwo buvumo magingo aya."

Abakuriye ibyo bitaro n'abaganga baho bahakanye ibivugwa na Isiraheli maze bajya kudutembereza muri ibyo bitaro ndetse no mu magorofa abiri yabyo yubatse munsi y'ubutaka. Ibi bitaro biri mu karere ko mu majyepfo ka Beirut, kiganjemo Hezbollah ariko abakozi b'ibyo bitaro bavuga ko ntaho bahuriye n'uyu mutwe.

Dr Alameh agira ati: "Birababaje cyane kumva hari abavuga ko ibitaro bya Sahel bifitanye isano n'ishyaka iri n'iri muri Libani. Ni ibitaro byigenga. N'ibitaro byigisha abaganga, n'abanyeshuri biga iby'ubuvuzi.

Yateye utwatsi ibivugwa na Isiraheli ko munsi yabyo hubatse ubuvumo buhishe. Ati: "Ibi bitaro byashinzwe hashize imyaka 40 ahantu hari hubatswe inzu ishaje".

"Ntibishoboka ko hari imiyoboro cyangwa se ikindi cyubatswe munsi yayo. Uwo ariwe wese ku isi ashobora kuza hano akihera amaso."

Twakanguriwe gushakishiriza ahantu aho ariho hose. Yewe ndetse no mu buruhukiro bw'abapfuye. Imishandiko y'ibikoresho byifashishwa mu kubaga abarwayi byarafunguwe kugirango turebe niba nta kintu gihishemo.

Nyuma yo kuhatemberezwa, twemerewe kuhazenguruka nta nkomyi maze tubona ibyumba by'abarwayi birimo ubusa n'abakozi bafite umutima uhagaze ariko nta buvumo twabonye.

Isiraheli ivuga ko umuryango w'ubwo buvumo uri mu nyubako yegeranye n'ibyo bitaro. Aho naho twarahagiye maze twemererwa kureba nta nkomyi ibiri mu gice gihagarikwamo imodoka cyubatse munsi y'ubutaka. Nta muryango twabonye winjira muri ubwo buvumo bw'ibanga.

Umuryango wonyine twabonye uganisha ku cyuma kizamura kikanamanura abantu mu nyubako ifite amagorofa. Ariko uwo muryango ntabwo wari uhishe kandi wabonaga udasa rwose nk'umuryango werekeza mu cyumba cyuzuye zahabu.

Iyi modoka yangijwe iri mu binonko by'inzu yasenywe n'igitero cya Isiraheli mu gace ka Chiyah

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Iyi modoka yangijwe iri mu binonko by'inzu yasenywe n'igitero cya Isiraheli mu gace ka Chiyah

Mu gihe twarimo tuva kuri ibyo bitaro, akadege ka dorone ka Isiraheli kari karimo kazunguruka hejuru mu kirere mu gihe izuba ryavaga. Isiraheli ivuga ko ingabo zayo zikomeje kugenzura aho hantu ariko ngo ntabwo izarasa kuri ibyo bitaro nyirizina.

Kugeza ubu, ibitaro bya Al Sahel bikomeje gufunga imiryango ariko abaganga barashaka gusubira kuvura abarwayi.

Umukuru wabyo, Dr Walid Alameh akaba na mubyara wa Dr Mazen avuga ko bakorera ikigo gifasha abaturage.

Ati: "Ibi bitaro byashinzwe na Data. Aha ni iwanjye. Nizeye ko bidatinze bizongera gukora".

Ariko Isiraheli niyo irimo kugena uko ibintu bigenda hano ikurikije gahunda yayo y'intambara.

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita yongeye gusuka ibisasu i Beirut hafi y'ibyo bitaro no ku marembo ya Hezbolllah.

Umuvugizi w'uyu mutwe witwaje intwaro yari yahamagaje ikiganiro n'abanyamakuru cy'imbonekarimwe.

Mu gihe icyo kiganiro cyari kirimo kuba, igisirikare cya Isiraheli cyaburiye abantu batuye hafi y'inyubako ebyiri ziri hafi yaho kuhava kubera ko ngo ziri hafi yaho Hezbollah ikorera.

Nyuma y'igice cy'isaha, izindi nyubako ebyiri z'imiturirwa zashyizwe ku butaka mu masogonda makeya zihinduka umukungugu, umwotsi n'ivu.

Mu mazu no mu bitaro hano, abantu benshi bafite ubwoba bwinshi.