Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibirwa bitandukanywa na 3km gusa ariko hagati yabyo hari intera y’amasaha 20
Isi iracyari mu bihe by’umwaka mushya, kandi ni ibisanzwe ko yose itawinjiriramo icya rimwe, ariko biratangaje uburyo ibirwa bibiri byegeranye cyane kimwe cyinjira mu mwaka mushya ikindi kikazawinjiramo ku wundi munsi hashize amasaha agera kuri 20.
Umupaka mpuzamahanga w’igihe ubicamo hagati. Umupaka hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburusiya kandi nawo ubicamo hagati, ureshya na 3.8km gusa.
Iyo ntera niyo itandukanya ikirwa kizwi nka Big Diomede kiri mu Burusiya na Little Diomede cyo muri Amerika.
Nubwo intera nyakuri iri hagati y’ibi birwa ari ntoya cyane igihe kibitandukanya ni kinini: mu gihe ubu ku kirwa Big Diomede ari kuwa gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri Little Diomede bo ubu ni kuwa kabiri tariki ebyiri saa tatu z’ijoro.
Jim Andersen, umuhanga mu kwitegereza isi, yavuze ko “Iyo uri kuri Little Diomede ureba kuri Big Diomede uba arimo kureba ahazaza”.
Iri tandukaniro ryatumye ibi birwa bihimbwa: ‘Ikirwa cy’ejo hashize’ hamwe na ‘Ikirwa cy’ejo hazaza’.
Imiterere y’ibi birwa
Izina ry’ibi birwa rikomoka ku mushakashatsi w’ahantu w’Umugiriki witwaga Diomedes, nk’uko bivugwa n’urubuga Arctic Portal rwandika amakuru y’impera y’isi ya ruguru.
Ni ibirwa biherereye mu muhora witwa Bering uri hagati y’inyanja ya Arctic ku mpera y’isi ya ruguru n’inyanja ya Pasifika.
Cyera ibi birwa byahoze bituwe n’abantu bamwe bavuga ururimi rumwe bo mu bwoko bw’aba-Eskimo.
Ibihe by’ubushyuhe kuri ibi birwa (impeshyi) biba biri hagati ya degere celicius 7 na 10, naho ubukonje ari nabwo buharangwa cyane buba hagati ya -14 na -12°C.
Ikirwa cya Little Diomede cyangwa se ‘Ikirwa cy’ejo hashize’ cyo ku ruhande rwa Amerika kibarwa muri leta ya Alaska, abahatuye iyo bari mu nzu zabo baba bareba hakurya ku ‘Ikirwa cy’ejo hazaza’ mu Burusiya ubu cyo kidatuwe.
Kuri Big Diomede hasigaye ibirindiro bicye bya gisirikare by’Uburusiya nyuma y’uko ubutegetsi bw’iki gihugu bwimuye aba-Eskimo bari bahatuye bakajya imbere mu Burusiya mu gace ka Siberia.
Byatandukanyijwe bite?
Mu nkuru mbarankuru ya BBC yo mu 2015 abaturage bo kuri Little Diomede muri Amerika bavuze agahinda batewe no gutandukanywa na benewabo bari ku ruhande rw’Uburusiya.
Frances Ozenna wari ukuriye ubwoko bw’aba Eskimo kuri Little Diomede muri Amerika ari mu nzu ye n’abana be babaga bareba hakurya kuri Big Diomede ahahoze hatuye benewabo cyera.
Ati: “Turabizi ko hariya hakurya hari benewacu. Abo mu biragano bya cyera barimo gushira, kandi igihari ni uko ntacyo impande zombi zikiziranyeho. Turimo gutakaza ururimi rwacu. Ubu tuvuga Icyongereza naho bo bakavuga Ikirusiya. Si ikosa ryacu kandi nabo si ikosa ryabo. Gusa biratubabaza cyane.”
Uko ubushyamirane buzamutse hagati ya Moscow na Washington amahirwe yo kongera guhuza aba baturage aragabanuka.
Nyamara aba baturage bo ku muhora wa Bering, batitaye ku mupaka w’ibihugu n’intera nini cyane umupaka mpuzamahanga w’igihe washyize hagati yabo, bo bibona nk’ubwoko bumwe, kandi iyi mipaka ntibashimishije.
Umupaka waciwe bwa mbere mu 1867 ubwo Amerika yaguriraga Uburusiya ubutaka bwa Alaska igaha amafaranga Moscow yategekwaga na Tsar yari icyennye.
Mu butaka Amerika yaguze ikirwa cya Little Diomede gifite ubuso bwa kilometero kare 7.3 cyari kirimo ariko Big Diomede ntabwo yari irimo bityo yo iguma kuba ikirwa cy’Uburusiya, maze umupaka w’ibi bihugu ujya hagati y’ibi birwa utyo.
Icyo gihe ntawabyitayeho cyane. Imiryango yakomeje kuba ku mpande zombi z’ibirwa kandi ikambukiranya nta kibazo kugeza mu ntambara y’ubutita mu 1948 ubwo bitunguranye umupaka wafungwaga.
Ingabo z’Abasoviyeti zahise zinjira ku kirwa cya Big Diomede maze abasivile bahatirwa kujya hirya imusozi muri Siberia imbere mu Burusiya.
Kugeza ubu, mu mvugo, abaturage ba hano ntibasabwa visa yo kwambuka bajya hakurya, ariko bagomba gusaba uruhushya kuko mu gace kitwa Chukotka ko mu Burusiya aho benewabo batuye ari ahantu hakomye kubera impamvu z’umutekano.
Abahatuye babayeho bate?
Arctic Portal ivuga ko aba-Eskimo bo mu bwoko bwa Iñupiat bo muri Alaska bahangaye ikirere gikonje bikabije ku kirwa gito cyane cya Little Diomede kuva mu myaka irenga 3,000 ishize.
Kugeza muri Mutarama (1) 2023 Little Diomede yari ituwe n’abaturage 77, bavuye ku 178 ari nabo benshi cyane bahatuye mu 1990.
Abahatuye baba ku mwaro (beach) muto w’iburengerazuba bw’iki kirwa aho babasha kureba hakurya mu Burusiya bari mu nzu zabo.
Iki kirwa kiriho inzu zigera kuri 30, ishuri rimwe, urusengero rumwe, ikibuga cya kajugujugu ariko nta mihanda ihari. Nta restaurant, nta hoteli gusa hari iduka rimwe rigurisha ibiryo, imyenda, n’ibitoro bihagera n’inzira y’inyanja bivuye mu mujyi wa Nome muri Alaska, nk’uko Arctic Portal ibivuga.
Abatuye hano batunzwe no guhiga amafi n’izindi nyamaswa zo mu nyanja, n’ibirura byo muri biriya bice bikonja kuko bikunda gutera abatuye iki kirwa. Aho ni kuri Little Diomede.
Naho kuri Big Diomede nta baturage bahaba kuva igisirikare cyahashyira ibirindiro mu 1948, ba kavukire baho bakoherejwe imusozi mu Burusiya. Uretse ibirindiro bya gisirikare ubu kuri iki kirwa hari n’ikusanyirizo ry’amakuru y’ikirere ry’Uburusiya.
Iyi mpera y’isi ya ruguru irimo kugenda iba ahantu h’ingenzi kubera umutungo kamere urimo kuhagaragara uko inyanja y’urubura igenda ishongera mu nyanja zo mu majyepfo. Inyigo z’ikigo cya Amerika cy’imiterere y’isi zivuga ko impera y’isi ya Arctic ibitse 13% by’ibitoro byo ku isi bitarakorwaho na 30% bya gas y’umwimerere.