‘Twese turi Abanyarwanda’ – Ijambo ry’intwari zikiriho nka Nkunduwera

Angelique yerekana ifoto ya Marie Chantal biganaga waciwe mu ishuri ry'i Nyange we akarokoka
Insiguro y'isanamu, Angelique yerekana ifoto ya Marie Chantal biganaga waciwe mu ishuri ry'i Nyange we akarokoka
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyange
  • Yatangajwe

“Mujawamahoro Marie Chantal twariganaga, ako kanya bakirasa niwe bahereyeho yahise apfa we” – Angelique Nkunduwera aranyereka ifoto ya Marie Chantal ku gicumbi cy’intwari i Nyange mu burengerazuba. Nubwo ubu aba batandukanyijwe n’urupfu n’ubuzima bombi bahujwe no kuba ari intwari z’u Rwanda.

Abantu 53 bari ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda, barimo 47 bahoze ari abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya hano i Nyange.

Imyaka micye nyuma ya jenoside, abacengezi bari biziziye uburengerazuba n’amajyaruguru y’igihugu, mu cyahoze ari Gitarama bageze i Nyange kuri kilometero zitarenze 25 gusa uvuye mu mujyi ubu wa Muhanga.

Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe (3) 1997 binjiye muri Group Scolaire ya Nyange mu mashuri abiri, iryo muwa gatanu n’iryo muwa gatandatu.

"Binjiye badutuka bari bafite imbunda tuzibona, bavuga ngo ‘Eee twe duheze mu mashyamba none murimo muranjwa ngo muriga, nonaha turavuze ngo abatutsi muri kiriya gihande, abahutu muri kiriya gihande, bamwe iburyo abandi ibumoso.’

"Ni uko nguko babitubwiye narabyumvaga. Tubona ko bikomeye. Umuntu agashaka uburyo ahisha umutwe nko munsi y’intebe". Niko Prisca Uwamahoro wigaga muwa gatanu yambwiye, ndetse ko atazibagirwa iryo joro.

Ab’inkwakuri muri aba banyeshuri banze kwitandukanya, basubiza izi nyeshyamba mu mvugo yamenyekanye cyane ngo “Twese turi Abanyarwanda”.

Aha ku ishuri ry'i Nyange hubatswe ikirango cy'ubumwe
Insiguro y'isanamu, Aha ku ishuri ry'i Nyange hubatswe ikirango cy'ubumwe

Hari hashize imyaka itatu gusa jenoside irangiye, ndetse hari hashize igihe gito hatanzwe indangamuntu zitarimo Hutu, Tutsi, Twa nk’ubwoko. Byarashobokaga ko aba banyeshuri bivangura. Ariko kutabikora gutyo byabakozeho gusa binabageza mu rwego rw’intwari u Rwanda rwibuka n’ubu, imyaka 27 nyuma yaho.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Leta ishishikariza Abanyarwanda kunga ubumwe kandi ubushakashatsi bwayo bwitwa 'Rwanda Reconciliation Barometer' bwa 2020 bwasanze igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kiri hafi ya 95%.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko bavuga ko kugeza ubu hakiri abantu benshi bakibona mu ndororerwamo y’amoko cyane aya Tutsi na Hutu.

Dusubiye muri ariya mashuri yombi, abanyeshuri bamaze kwanga kwitandukanya muri ayo moko, abacengezi bahise babamishamo amasasu, batandatu bahise bapfa, abandi benshi barakomereka, undi umwe yapfuye mu 2001 azize ibikomere bivuye kuri icyo gitero, undi yapfuye mu 2018 azize uburwayi, abandi 39 baracyariho.

Nicolas Rwaka ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe, avuga ko abagizwe intwari ari abanyeshuri bari bari muri ariya mashuri abiri mu gihe cy’igitero.

Yambwiye ati: “Abari batashye ntabwo babazwe nk’intwari, abari baryamye muri dortoir ntabwo bari mu ntwari, ababaye intwari ni babandi bari mu ishuri aho abacengezi baje bakababwira ngo mwitandukanye bashingiye ku byiswe amoko, bati ‘abahutu nimujye hano abatutsi nimujye hano bakanga bati ‘twese turi Abanyarwanda’.”

Prisca Uwamahoro, wa kabiri iburyo hasi, ahora yibuka urwego igihugu cyamushyizemo we na bagenzi be
Insiguro y'isanamu, Prisca Uwamahoro, wa kabiri iburyo hasi, ahora yibuka urwego igihugu cyamushyizemo we na bagenzi be

Izi ntwari z’i Nyange zashyizwe mu kiciro cya kabiri cy’Intwari z’Imena, ni ikiciro cya kabiri zihuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, n’abandi nka Uwilingiyimana Agatha, na Niyitegeka Félicité.

Urwego rushinzwe iby’intwari ruvuga ko ikiciro cya mbere cy’intwari z’Imanzi kirimo abakoze ibikorwa by' indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n' ubuzima bwazo, kugeza ubu iki kiciro kirimo Fred Gisa Rwigema wari uyoboye Inkotanyi zateye u Rwanda mu 1990, hamwe n’umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye kuri urwo rugamba.

Ikiciro cya kabiri cy’Imena cyashyizwemo bariya banyeshuri n’abandi, gishyirwamo “abakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo”, nk’uko ababishinzwe babivuga.

Naho ikiciro cya gatatu cy’intwari z’Ingenzi ziza inyuma y’Imena ikigo gishinzwe iby’intwari kivuga ko hagikorwa ubushakashatsi ku bazashyirwa muri iki kiciro.

Mu gihe buri tariki ya mbere Gashyantare (2) ari wo munsi u Rwanda rwagennye wo kuzirikana izi ntwari n’ubutwari, intwari zikiriho Prisca Uwamahoro na Angelique Nkunduwera bo bavuga ko buri munsi bazirikana uru rwego bashyizwemo n’igihugu cyabo.

Abariho n'abapfuye bahuriye ku kwitwa intwari z'u Rwanda
Insiguro y'isanamu, Abariho n'abapfuye bahuriye ku kwitwa intwari z'u Rwanda