Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Guhinga ata butaka - igisubizo mu guhaza amatungo
- Umwanditsi, Na Jean-Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuza/Kigali
- Yatangajwe
Wari uzi ko wahinga udakeneye ubutaka? Wumva se ubuto bw’ubutaka bwaba impamvu ituma abantu badahinga ?
Rumwe mu rubyiruko rw’akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru mu Rwanda rwibajije ibi bibazo nyuma yo kubona ko ubutaka buhingwa bugenda buba butoya kandi abaturage biyongera cyane .
Bibanze ku biribwa by’amatungo batangiza ubuhanga bwo gutubura ubwatsi badakoresheje ubutaka kandi bakabikorera ku buso butoya cyane.
Deborah Tuyishimire, impuguke mu buhinzi n’itsinda aho bariko bategura intete z’ibigori n’ingano zigomba gutuburwamo ubwatsi bugaburirwa amatungo, avuga ko ari ubuhinzi budakenera ubutaka kandi bukorerwa ahantu hatoya cyane.
Ati: ''iyi tekinoloji {technologie] nta butaka ikenera, nta n'ifumbire ikenera mu gihe tuba turi gutegura ubwatsi bwacu.
''Twe icyo dukora turabanza tukoza imbuto zacu...tukazinika, hari amasaha byagenewe zigomba kumaramo...hari aho dutegurira umumero wayo, naho ikamaramo iminsi ibiri...nibwo dutera''.
Icy’ibanze ni igisa n’igihema kinini gitambutsa urumuri cyangwa Green House .
Hakenerwa kandi ibisa n’ibisahani binini bikozwe muri aluminium ari na byo bifashisha nk’imirima ndete n’amazi yo kuhira.
Mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 5 na 7, ubwatsi buba bukuze.
Igisubizo ku butaka buto
Ubutaka buto bwo guhinga, umubare wiyongera cyane w’abaturage ndetse n’icyemezo cyo kubuza amatungo kurisha ku gasozi ni bimwe mu byateye uru rubyiruko kugira iki gitekerezo.
Jackson Krara ni umuyobozi wa Koperative Uruhimbi Kageyo ihuriwemo n’abasore n’inkumi 12 batangiye uyu mushinga.
Ati : ''Ni igisubizo ku bantu bibaza ko uko igihugu kigenda kizamura abaturage bacyo yaba imbogamizi mu kubona ibiryo byo guhaza abantu n'amatungo''.
Atanga urugero ko ku buso bwa metero 11 kuri 7 ''tubasha kubona ubwatsi bungana na toni 29 ku cyumweru''.
Mu gihe Karara avuga ko inka igaburirwa ibingana na 10 kw'ijana by'ibiro ipima, ubwo bwatsi ku munsi bushobora kugaburira inka 20 imwe imwe y'ibiro 200.
Uyu mushinga uracyari muto kuko utararenza imyaka 3 utangiye ariko bamwe mu borozi cyane cyane abo mu karere ka Gacumbi ngo batangiye kuwitabira.
Madame Mushimiyimna Julienne ni umworozi wo mu karere ka Gicumbi
Ati: ''Iyo zariye ubwatsi busanzwe hatarimo ziriya nyongeramusaruro, inka zikamwa amata makeya.
''Ariko iyo twazibihaye zongera umukamo bigatuma no kuri koperative aho tugemura [amata] baduha agahimbazamusyi]''.
Kugeza ubu uru rubyiruko ruvuga ko rufite isoko rigari mu turere 6 kuri 30 tugize igihugu .
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitaka ubwiyongere bukabije bw’abaturage ndetse n’igabanuka cyane ry’ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi .
Kuri uru rubyiruko rwa Gicumbi, ngo uyu mushinga warwo ushobora kuba igisubizo kirambye kuko udakenera ubutaka bunini kandi bugatanga umusaruro utubutse .
Gusa barifuza kwagura ibikorwa bakaba bagera no mu tundi turere cyane cyane uturangwamo amatungo menshi.