Rwanda: Amashuri yatangiye kwiga kuva 8:30 aho kuba 7:00…byifashe bite?

Yatangajwe

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Kuva none kuwa mbere amashuri yo mu Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya leta cyo gutangira amasomo saa mbili n’igice z’igitondo aho kuva saa moya nk’uko byahoze. 

Abalimu babwiye BBC BBC ko ari gahunda izabafasha, nubwo izagira ingaruka ku bigo bidafite ibyumba by’amashuri bihagije mu gihe bitubatswe. 

Ku ishuri rya Remera Catholic mu mujyi wa Kigali inzogera ihamagarira abanyeshuri kwitegura gutangira yavuze mbere ya saa mbili n’igice, abanyeshuri baratambuka ngo baririmbe indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo kujya mu ishuri, hacyeye kurusha uko bisanzwe.  

Odette Murekatete umubyeyi ufite umwana kuri iri shuri yabwiye BBC ati: “Gahunda nshyashya twarayishimiye cyane kuko abana bazindukaga ijoro baje kwiga, rimwe na rimwe tukababyutsa mu gicuku ugasanga umwana ntashaka kwiga kuko adashaka kubyuka. Ariko ubu umwana arabyuka igihe kigeze.” 

Undi mubyeyi witwa Kayonga ati: “Biradufasha gutegura abana mu gitondo tutarinze kuzinduka cyane, mbere byari bimbangamiye kuko umwana no gufata ifunguro rya mugitondo byaramunaniraga kubera kuzinduka.”

Abana ‘basinziraga munsi y’amasaha 8’

Uretse amashuri, abandi bakozi ba leta bo kuva muri uku kwa Mutarama(1) batangira akazi saa tatu z’igitondo kugera saa kumi n’imwe aho kuva saa moya kugera saa kumi n’imwe nk’uko byahoze.  

Leta yafashe iki cyemezo mu Ugushyingo(11) gushize ivuga ko igamije “kongera ireme ry’uburezi, no guteza imbere umusaruro ku mirimo n’imibereho myiza y’umuryango”. 

Minisitiri w’uburezi Valentine Uwamariya avuga ko mu bushakashatsi basanze abana barasinziraga amasaha ari munsi y’umunani “bikagira ingaruka ku myigire yabo.” 

Ati: “Hari hariho kuzinduka cyane bikabije… uretse no ku buzima bwabo muziko abana iyo amashuri yatangiye bahora barwaye kubera kubyuka igicuku.” 

Ku balimu, Juma Tanganyika wo kuri Groupe Scolaire Kibungo na Patrick Dusenge wo kuri Remera Catholic babwiye BBC ko ari gahunda izabafasha kwitegura no gukora akazi neza.  

Dusenge ati: “Ubusanzwe twagiraga imbogamizi zo kugera ku ishuri saa moya kubera ikibazo cya transport no gutinda mu mirimo yo mu rugo. Ubu rero aya masaha aradufasha, abana nabo birabafasha kugera ku kigo nta ukererewe n’umwe. Akazi nako kari gukorwa neza kuko iyo wageze kukazi kugihe akazi ugakora neza nta pressure.” 

Gusa ku bigo by’amashuri, nka Remera Catholic, bidafite ibyumba bihagije aho abanyeshuri bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba, iyi gahunda izateza ikibazo, nk’uko Odette Mujawamariya umukuru w’iri shuri abivuga.  

Ati: “Mu gihe bitari byubakwa [ibyumba] rero haracyari ikibazo cy’abana biga igice cy’umunsi.”