Perezida Kagame n'umuherwe Buffet batangije umushinga wo kuhira utuma abaturage bahinga umwaka wose

Yatangajwe

Jean Claude Mwambutsa, BBC Gahuzamiryango, i Kigali

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n'umuherwe w'Umunyamerika Howard Buffet batangije ku mugaragaro umushinga w'ubuhinzi bwa kijyambere mu gace ka Nasho kari mu burasirazuba bw'igihugu.

Ni umushinga ushyize imbaraga mu bikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y'izuba dore ko aka gace gasanzwe karangwa n'izuba ryinshi ryagiraga ingaruka ku musaruro.

Uyu mushinga umaze imyaka 4 utangiye, ngo wahinduye ubuzima bw'abatuye aka gace.

Watangijwe ku nkunga y'umuryango Howard Buffet Foundation w'umuherwe ufite aya mazina watangiriye mu gace ka Nasho kari ku mupaka u Rwanda rusangiye na Tanzania.

Ni agace kari gasanzwe karangwamo uruzuba kuburyo abaturage bahoraga bataka inzara.

Nyuma y'imyaka 4 uyu mushinga utangiye ibikorwa byo kuhira imyaka, abaturage bavuga ko umaze kubahindurira ubuzima.

Fulgence Nyirimanzi ni umwe muri aba bahinzi, uhinga ibigori, ibishyimbo na soya.

Ati: "Mbere rwose twahuraga n'amapfa cyane ndetse kuburyo ntacyo twasaruraga. Ubu tuva kuri toni eshanu tukageza kuri toni icumi..."

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 54 z'amadorali y'Amerika - ni ukuvuga abarirwa muri miliyari zikabakaba 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mushinga ugera ku baturage basaga 2000 bo mu mirenge ya Mpanga na Nasho yo mu karere ka Kirehe.

Umunyemari Howard Buffet watangije uyu mushinga, avuga ko ibyagezweho bisa n'ibitangaza dore ko hari abawubonaga nk'udashoboka.

Agira ati: "Wateye imbere kurusha uko nabyibazaga. Ubu barambwira ko hari abahinzi bashobora gusarura toni icumi z'ibigori kuri hegitari imwe.

"Ntekereza ko nanjye hari ibyo nkwiye kubigiraho. Ntekereza ko umusaruro babona uruta uwo mbona iwacu. Ibi nta muntu wari kwibaza ko bishoboka mu myaka itanu ishize".

Perezida Paul Kagame we yashimye cyane uyu muherwe kubera iki gikorwa cyahinduye ubuzima bw'abaturage benshi.

Yavuze ko guverinoma igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mushinga ukomeze gutera imbere.

Ati: "Inyiturano kuri wowe [Buffet] cyangwa ku bandi bose bagize uruhare kugira ngo uyu mushinga ushoboke, ni ukubona aba baturage bamwenyura, berekana icyo bakeneye kugeraho ku rwego rw'umusaruro.

"Tugomba natwe gukora kuburyo uyu mushinga udasubira inyuma. Nta n'umwe utarabonye akamaro kawo, nko kuba umuntu yava ku [kweza] biro maganatanu ku mwaka, ubu akaba yagera kuri toni eshanu cyangwa zirenga".

Umushinga wo kuhira imyaka ku musozi wa Nasho ubu ukorerwa ku buso bukabakaba hegitari 1200.

Gusa uyu mushinga uzagenda waguka dore ko hari n'abaturage bagenda bongera ingano y'amasambu yabo.

Mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga, Howard Buffet amaze no gutangiza ishuri ryigisha ubuhinzi bugezweho riri mu karere ka Bugesera, aha na ho hakaba ari mu burasirazuba bw'igihugu.