Utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda Diane Rwigara na nyina bagizwe abere

Urukiko rukuru rw'u Rwanda rumaze kugira abere Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu bagamije kugirira nabi ubutegetsi.
Umucamanza yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu zigamije kwangisha ubutegetsi, kidashobora guhama aba bombi kubera ko amagambo anenga ubutegetsi bagiye bayaganira hagati yabo.
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyaregwaga Diane, na ho ngo ubushinjacyaha ntibwashoboye kugaragaza uruhare rw'uregwa mu nyandiko buvuga ko zahimbwe.
Byari ibyishimo bikomeye mu rukiko ku bashyigikiye aba bombi ubwo umucamanza yatangazaga ko Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara bagizwe abere.
Ntibategereje gusohoka mu cyumba cy'urukiko kuko bahise batera indirimbo zihimbaza Imana, bamwe bemezaga ko ari yo yategetse irekurwa ryabo.
Nyuma y'iki cyemezo cy'urukiko, Diane yavuze ko atunguwe ariko yishimye.
"Nshimishijwe nuko jye n'umubyeyi wanjye tugizwe abere. Sinari niteze ko ibi byaba. Birantunguye ariko biranshimishije. "
Ku rundi ruhande, umubyeyi we Adeline Rwigara wari ufite igitabo cya Bibiliya mu ntoki, we yavuze ko atigeze ashidikanya ku bushobozi bw'Imana yemeza ko ariyo yamugize umwere.
"Ntabwo nigeze mpangayika na gato kuko nari nzi ko iyo isaha igeze Imana irategeka. Nari nzi ko Imana izaturenganura."
Icyaha cyo guteza imvururu n'imidugararo kuri Diane Rwigara, ubushinjacyaha bwari bwagishingiye ku biganiro yagiranye n'abanyamakuru akanenga ubutegetsi.
Umucamanza yavuze ko ibyo yavuze byari ibitekerezo bye kandi ko uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bwemewe n'itegeko.
Ikindi urukiko rwemeje ko ubushinjacyaha butagaragaje, ni uburyo ibi biganiro bigenewe abanyamakuru byari guteza imvururu muri rubanda.
Umucamanza yavuze kandi ko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kidahama Diane Rwigara kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwe mu ihimbwa ry'inyandiko bivugwa ko zitari umwimerere.

Naho kuri Adeline Rwigara we, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana uko ibiganiro yagiranye n'abantu kuri Whatsapp byashoboraga guteza imvururu muri rubanda kuko byakorwaga hagati y'abantu babiri.
Adeline yanaregwaga gukurura amacakubiri. Gusa umucamanza yavuze ko nta hantu hagaragajwe uyu mutegarugori yashishikarije rubanda urwango rushingiye ku macakubiri.
Ibyo yaregwaga byose na byo bikubiye mu biganiro yagiranaga n'abavandimwe be kandi bikaba hagati yabo gusa.

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y'umuryango w'abo kwa Rwigara n'ubutegetsi bw'u Rwanda guhera mu mwaka wa 2015 ubwo umucuruzi Assinapol Rwigara yicwaga.
Icyo gihe igipolisi cyatangaje ko yishwe n'impanuka isanzwe yo mu muhanda, ariko abo mu muryango we bakomeza gutunga agatoki inzego z'umutekano ko zari inyuma y'uru rupfu.
Ibibazo byaje gukomera cyane guhera mu mwaka wa 2017 ubwo Diane Rwigara yatangazaga umugambi we wo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, ahanganye na Paul Kagame.
Byinshi mu birego byari bishingiye ku biganiro yahaga abanyamakuru anenga ubutegetsi yashinjaga ibyaha birimo ubwicanyi bwahitanye abatari bake barimo na se.
Hari hashize amezi abiri Diane Rwigara n'umubyeyi we barekuwe by'agateganyo bakaburana bari hanze, iki cyemezo na cyo kikaba cyari cyatunguye abatari bacye.










