Mu Rwanda gaze yo gutekesha yasubiye ku giciro gisanzwe

Ahavuye isanamu, Javier Zayas Photography
Leta y'u Rwanda yatangaje ibiciro bishya bya gaze ikoreshwa mu gikoni nyuma y'iminsi yari ishize abaturage binubira ibiciro byayo bihanitse.
Ministri w'intebe yari aherutse kwemerera abadepite ko ibi biciro bitoroheye umuturage usanzwe ndetse ko hagiye kugira igikorwa.
Ibiciro bishya byagabanutseho amafranga y'u Rwanda ari hagati ya 100 na 400 kuri buri kilo cya gaz bitewe n'uko yagurishwaga mu bice bitandukanye by'igihugu.
Umuyobozi w'ikigo ngenzuramikorere y'ibikorwa bifitiye abaturage akamaro - RURA - Bwana Erneste Nsabimana, yavuze ko ibi biciro bishingiye ku giciro kiri ku isoko mpuzamahanga, ikiguzi cy'ubwikorezi ndetse n'inyungu umucuruzi agomba kubona.
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko izakomeza gukurikirana bya hafi ubu bucuruzi bwa gaze.
Ngo irashaka ko umubare w'abakoresha gaze wiyongera kugira ngo hagabanuke ubwinshi bw'ibiti bitemwa hashakishwa ingufu zo gucana.
Ikigo cya RURA cyahawe inshingano zo gutangaza ibiciro bishya buri kwezi hashingiwe ku giciro cya gaze ku isoko mpuzamahanga .
Nk'uko bigenda ku biciro by'ibikomoka kuri peteroli, RURA ngo igomba kumvikana n'abacuruzi ba gaze ku giciro ntarengwa umuturage agomba kuyibonaho.
Igiciro cyatangajwe cy'amafranga 1.260 kigomba kuba kimwe mu gihugu cyose mu gihe umucuruzi ari we wagenaga igiciro yaka umuturage.
Ku buryo burambye leta ngo yatangiye ubushakashatsi bwo kureba uko umwuka wa gaze methane uri mu kiyaga cya Kivu wakoreshwa nk'ingufu zo guteka.
Ibi ngo bikaba byatuma igiciro kidahindagurika cyane kuko yaba itatumijwe mu mahanga.











