Rwanda: Theobald Mutarambirwa wafatiwe muri DR Congo 'aho afungiye ntasurwa'

Théobald Mutarambirwa yeretswe itangazamakuru i Kigali mu kwezi gushize
Insiguro y'isanamu, Théobald Mutarambirwa yeretswe itangazamakuru i Kigali mu kwezi gushize
Yatangajwe

Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS-Imberakuri avuga ko bafite impungenge z'ubuzima bwa Théobald Mutarambirwa ufunze adasurwa n'abe, bakaba baramenye aho afungiye ejo ku wa kane.

Théobald Mutarambirwa yabaye umunyamabanga mukuru w'iri shyaka arivamo mu 2010.

Tariki 17 z'ukwezi gushize, Mutarambirwa yeretswe itangazamakuru i Kigali ari kumwe na Herman Nsengimana wari umuvugizi w'umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Bombi bafatiwe mu mirwano y'ingabo za DR Congo n'inyeshyamba muri Kivu y'epfo, bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ibikorwa by'iterabwoba, ubwicanyi n'ibindi.

Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS-Imberakuri, igice kitaremerwa n'amategeko mu Rwanda, yabwiye BBC ko bahishwe aho Mutarambirwa afungiye kandi atemererwa gusurwa.

Umuvigizi w'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB) yabwiye BBC ko gusurwa kw'abafunze ari uburenganzira buteganywa n'amategeko bityo ubwo uyu na we asurwa.

Ntaganda, usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko nyuma yo gushakisha Mutarambirwa akabura aho afungiye, mu cyumweru gishize yagiye kuri RIB gushaka umuvugizi w'uru rwego ngo amubaze.

Avuga ko yamubuze ku biro no kuri telephone akamusigira ubutumwa.

Bwana Ntaganda Ati: "No ku wa kane nagiye kuri station ya Police ya Remera mbaza niba nshobora gusura Théobald Mutarambirwa, nagendaga nshakisha bambwira ko nta wuhari.

"Ku wa mbere nanone nandikiye umuvugizi wa RIB mubwira ko bagombye kudufasha tukamenya aho aherereye kandi tukamusura. Ntiyansubije.

"Ejo ku wa kane mu gitondo nibwo yampamagaye ambwira ko afungiye kuri polisi i Remera, mubaza impamvu nagiyeyo bakamunyima. Aransubiza ati 'oya ntashobora gusurwa kubera ibyaha akurikiranyweho'".

Umuvugizi wa RIB avuga ko imfungwa zisurwa

Bwana Ntaganda avuga ko umuntu wese ibyaha byose yaba akurikiranyweho afunze aba afite uburenganzira bwo gusurwa.

Ati: "Umuntu iyo afunze ntabwo aba ari inyamaswa. Iyo adasuwe nibyo twita ko ari gukorerwa iyicarubozo cyane cyane iryo kumutima.

"Umuntu iyo afunze agomba gushyirwa ifunguro, umwenda wo kwambara, umuti w'amenyo agasabune n'ibindi, ibyo byose ntabyo Mutarambirwa abona.

"Dufite impungenge ko bamukoreye iyirubozo bakaba bamuhisha ngo tutamubona ngo tumenye uko amerewe, nta yindi mpamvu umuntu yabona badashaka ko abantu bamusura".

Michèle Umuhoza, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ko abantu bafunze bagira uburenganzira burimo gusurwa, kubona ababunganira mu mategeko n'ubundi burenganzira buteganywa n'amategeko.

Ati: "Ubwo [Mutarambirwa] abavandimwe be n'abo mu muryango we n'abamwunganira baramusura.

"Ntabwo mu nshingano za RIB harimo gukora iyicarubozo, iyicarubozo ni icyaha gihanwa mu mategeko yacu, inshingano za RIB ni ugukumira ibyaha kubigenza no kubiburizamo".

Bernard Ntaganda we avuga ko abo mu muryango wa Mutarambirwa batamusura kuko iyaba bamugeraho na we aba yaramenye aho afungiye.

Ati: "Uburyo yeretswe abanyamakuru na rubanda bwari uburyo bw'iterabwoba.

"Ubu nakubwira ko abo mu muryango we bafite ubwoba bwo kwemeza ko ari umuvandimwe wabo kubera iryo terabwoba bakoresheje bamwerekana".

Madamu Umuhoza avuga ko Mutarambirwa afite umwunganira mu mategeko, bityo ko ari we uri mu mwanya mwiza wo kugaragaza niba hari ibibazo afite koko.

Bwana Ntaganda avuga ko uwo mwunganizi ntawe azi kandi n'abo mu muryango wa Mutarambirwa ntawe bazi, ko yarimo ashakisha aho afungiye ngo amusure anamushakire umwunganizi.

Ntaganda kandi avuga ko hari abantu bari kumutera ubwoba ko azakurikiranwa ku bufatanyacyaha na Mutarambirwa ngo kuko ari kumushakisha.

Ati: "Ariko jyewe ntabwo ndi Petero wihakanye Yezu, ntabwo ndi umuntu ushobora kwihakana Mutarambirwa. Ibyo yakoze simbizi ariko ni umuntu twigeze gukorana, ngomba kumuba hafi".