ICC isubiza ite ibirego biyishinja kwibasira Afurika kurusha indi migabane?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rurimo guhangana n'ibibazo bikomeje kwiyongera bivuye mu bihugu bimwe na bimwe, cyane cyane muri Afurika. Muri urwo rwego, Umushinjacyaha wungirije wa ICC, Umunya-Senegali Mame Mandiaye Niang, yari i Dakar mu rwego rw'uruzinduko rwe mu bihugu bishyigikiye amategeko ya Roma.
Intego ye ni ugusobanura uruhare rw'urukiko no gusubiza ibirego ruregwamo. Aganira na BBC News Africa, Niang yahakanye ibivugwa ko ICC yibasira Afurika, avuga ko urukiko rwatangiye iperereza ritandukanye kuri uyu mugabane ku busabe bw'ibihugu birebwa n'ikibazo.
Yavuze ko ICC yubahiriza ihame ryo kuzuzanya, aho urukiko mpuzamahanga rugira icyo rukora iyo inzego z'igihugu zananiwe cyangwa zidashaka guhangana n'ibyaha bikomeye. Niang yanahakanye ibirego bivuga ko ICC yivanga mu bubasha bw'ibihugu, yemeza ko abakorewe ibikorwa by'urugomo muri Afurika bagikeneye ubutabera.
Mame Mandiaye yagize ati: "Haracyariho abantu bababara, hari abahohotewe benshi. Kandi niba tudashobora kubasubiza ibyo batakaje byose, nibura twagombye kubaha ubutabera."
Niang yavuze ko bibabaje kubona hari ubwumvikane buke ku ruhare rw’urukiko. Yavuze ko nubwo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba ICC, urukiko rutazasubira inyuma mu gusohoza inshingano zarwo. Niang yagize ati: “Ni imbogamizi twicuza, ariko ntabwo zizadusubiza inyuma.”
Izindi nkuru wasoma:



