Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80

Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nk’uko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi & Dinah Gahamanyi

  1. Aha niho dusoreje aya makuru y'ikibiriraho y'uyu munsi. Mwakoze kubana natwe n'ahejo.

  2. Videwo: Reba uko imyuzure y'ibasiye umupaka wa Nepal na Tibet igahitana abantu bagera kuri 95

  3. Meta yemeye kwishyura miliyari zigera kuri 18 z'amadolari kugira ngo ikemure ibirego ku mbuga zayo nkoranyambaga

    Meta ivuga ko yemeye kwishyura hafi miliyari 18 z'amadolari (miliyari 13.2 z'amapawundi) buri mwaka mu gihe cy'imyaka 10.

    • Abavoka bakuru bari bahagarariye muri leta zitandukanye muri Amerika bagize icyo bavuga ku masezerano bagiye bavuga ko amafaranga agera kuri miliyari 17.1 z'amadolari (miliyari 12.57 z'amapawundi) agomba kwishyurwa na Meta.

    Meta ivuga ko ayo mafaranga ashobora gukoreshwa mu "gutera inkunga gahunda z'umutekano w'urubyiruko kuri interineti, hamwe n'ibindi leta isaba".

    Ni izihe mpinduka leta zashakaga ko Meta ikora ku mbuga zayo?

    Leta zareze Meta zishaka ko habaho impinduka zitandukanye ku bicuruzwa byayo, nk'uko zibivuga uko ibintu bigenda ubu bitera "ingaruka mbi" ku bakiri bato bakoresha.

    Bifuzaga ko ikigo:

    • Gishyira mu bikorwa inzira yo gufasha ababyeyi kugenzura ingimbi n'abangavu
    • guhindura "uburyo bwo gusaba inama bwo gukoresha dopamine"
    • gukuraho amashusho menshi ahindura uko umuntu agaragara mu mafoto
    • guhagarika videwo zifungura mu buryo bwikora
    • kubuza gukora konti nyinshi
    • Gukuraho kw'ikuuraho kwa videwo cyangwa "inyandiko z'igihe gito", nk'Inkuru za Instagram

    Izi ngingo zose ni ingenzi mu bunararibonye bw'abakoresha kuri platform za Meta.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Bamwe mu bayobozi ba Afurika basabye umuryango mpuzamahanga gufasha uwo mugabane guhangana na Ebola

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, hamwe n’abayobozi b’u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Repubulika ya Afurika yo Hagati na Uganda basabye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga y’amafaranga kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya Ebola.

    Itangazo ryatanzwe nuyu muryango ryavuze ko inkunga y’amafaranga igomba kujyana n’umuvuduko w’ikwirakwira ry’iyi ndwara ikenewe. Iri tangazo ryavuze ko iyi ndwara imaze guhitana abantu barenga 2.600 muri Kongo, mu gihe abarenga 5.500 banduye iyi ndwara.

    Bavuze ko gutinda gutanga inkunga bishobora gutuma abakozi bo mu rwego rw'ubuzima badahabwa imiti n'ibikoresho byo kwirinda.

    Banasabye abaterankunga gusohoza imihigo y’imari basezeranye, igera kuri miliyari 1.3 z’amadolari, kugira ngo bashimangire ingamba zo kurwanya iyi ndwara.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Nigeria igiye kwakira abandi baturage 65 bayo bavuye muri Afurika y'Epfo

    Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa gatatu abandi baturage bayo 65 basubira mu gihugu cyabo bavuye muri Afurika y'Epfo, nyuma y'uko hongeye kugaragara impungenge z'ibitero byibasira abanyamahanga muri icyo gihugu.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria yavuze ko aba baturage bahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya OR Tambo i Johannesburg, bakoresheje indege ya kompanyi y'igihugu y'Afurika y'Epfo kandi ko bari burare bageze i Lagos.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko urugendo rw’abo baturage rwatewe inkunga n’abantu ku giti cyabo.

    Iri tangazo rije mu gihe muri Afurika y’Epfo hakunze kugaragara umwuka w'ubushyamirane hagati y'abaturage bamwe bo muri icyo gihugu n'abanyamahanga bahatuye, aho rimwe na rimwe habaho ibikorwa by’urugomo n’imvururu byibasira abimukira baturuka mu bindi bihugu byo muri Afurika, harimo n’Abanya-Nigeria.

    Iyi gahunda nshya yo gutaha ikurikiye izindi gahunda zo gucyura ku bushake Abanya-Nigeria bari muri Afurika y'Epfo, aho mu bihe byashize Abanya-Nigeria barenga 1,400 batahutse bavuye muri Afurika y’Epfo, nyuma y’imvururu zabaga muri icyo gihugu.

    Leta ya Nigeria yakomeje gusaba abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo kubahiriza amategeko yaho, ndetse ikanahamagarira abategetsi bo muri Afurika y’Epfo guharanira umutekano w’abaturage bose, hatitawe ku bwenegihugu bwabo.

    Izindi nkuru wasoma:

  6. 'Yari umuntu wihariye': Abahanzi batandukanye bakomeje guha icyubahiro Dolly Parton

    Eminem

    Umuraperi Eminem, izina rye nyakuri rikaba ari Marshall Mathers, yavuze ko Dolly Parton yamwoherereje ibaruwa yuje urukundo, nyuma y’uko bombi bashyizwe muri Rock & Roll Hall of Fame mu 2022.

    Eminem yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati:

    "Mbabajwe n’uko tutabonye amahirwe yo guhura, ariko kubona iyo baruwa Dolly yanyoherereje rwose byangizeho uruhare rukomeye mu buzima."

    "Rwose ntibyari ngombwa ko afata umwanya ngo abikore [anyandikire]. Ndetse no ku mwana wakundaga cyane kumva umuziki wa rap, Dolly yari intangarugero. Yari icyamamare cyo ku rwego rwo hejuru. Dolly, uruhukire mu mahoro. Kandi ndagushimira amagambo meza wambwiye.”

    Brandi Carlile, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Amerika, na we yanditse ubutumwa bwuje urukundo bwo guha icyubahiro Dolly Parton. Yibutse igihe Dolly “yamfashe mu maso mu biganza bye maze akansengera”.

    Carlile yagize ati: “Kuva icyo gihe sinigeze nongera kuba wa wundi. Birashoboka ko amasengesho ye yari afite imbaraga kurusha ayanjye cyangwa ay’undi muntu uwo ari we wese, kuko iryo sengesho ryagize ishusho y’uruziga rw'umukororombya kandi nizeye ko rizankomeza ubuzima bwanjye bwose.”

    Beyoncé

    Umuhanzikazi Beyoncé, umwe mu byamamare bikomeye ku isi wenda ushobora kugereranywa na Dolly Parton mu kwamamara, na we yavuze ko Dolly yari “umuntu wihariye.”

    Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwe, Beyoncé yanditse ati: “Dolly, wari icyitegererezo. Inyenyeri ituyobora. Washiraga amanga [wariyemezaga] kandi wari umuhanga, wari ufite impano kandi ntiwacikaga intege. Wigishije benshi uko umuntu yakwihagararaho akaba uwo ari we mu buryo bwihariye. Nshimira ubuhanzi bwawe, umutima wawe, kugira ubuntu kwawe, urwenya rwawe ndetse n’ubushobozi bwawe bwo kwihangira imishinga.”

    Sabrina Carpenter

    Sabrina Carpenter, icyamamare mu muziki wo mu njyana ya pop, yavuze ko azahora yibuka uburyo Dolly Parton yafataga ubuzima mu buryo bw’ibyishimo no kudakomeza ibintu, n’uburyo yagiraga “urwenya rudasanzwe”.

    Carpenter yashyize kuri Instagram amafoto yabo bombi bari hamwe ati: “Ikintu cyonyine nashoboye kuvuga nyuma y’uko duhuye bwa mbere ni, ‘ni koko ameze nk’umumarayika ugenda ku isi’ kandi ‘turasa nk’aho dushobora kuba turi abavandimwe!’”

    Billy Ray Cyrus

    Umuhanzi Billy Ray Cyrus, wari inshuti ya hafi ya Dolly Parton ndetse bakaba barakoranye umuziki mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, na we yavuze byinshi amwibukiraho mu buryo bwuje urukundo.

    Ati: “Mfite ibihe byinshi cyane n’ibintu byinshi cyane nibuka [ndi kumwe] na Dolly, biragoye kumenya aho natangirira.

    "Kimwe n’umuhungu wese wari ukiri muto, nakuze nkunda Dolly Parton. Yari umwe mu bagize ubuzima bwacu, kuri televiziyo zacu, [yabaga ari] mu byumba by’uruganiriro byacu.”

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Umukuru wa CIA yerekeje i Moscow mu biganiro bitari byatangajwe – ibivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika

    Umukuru w'urwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Amerika (CIA) yagiye i Moscow mu biganiro bitari byaratangajwe, nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika.

    Amakuru avuga ko John Ratcliffe yageze aho mu murwa mukuru w'Uburusiya ku wa kabiri. Washington cyangwa Moscow, nta ruhande rwemeje imiterere y'urwo ruzinduko cyangwa uwo biteganyijwe ko ahura na we.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  8. 'Umwiza cyane w'Amerika': Ba Perezida b'Amerika bahaye icyubahiro Parton

    Perezida w’Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru uhereye ku munsi w’ejo ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80.

    Umunyamakuru wa BBC muri Amerika Anthony Zurcher avuga ko ibyo bibaho gacye cyane muri icyo gihugu.

    Perezida Trump, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa Truth Social, yagize ati: “Iki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta n’uzigera abaho umeze nka we.”

    Yasoje agira ati: “Dolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi iragukunda.”

    Abahoze ari ba Perezida b’Amerika bakiriho, bose na bo batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize mu muziki, ibikorwa bye by’ubugiraneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere umuco w’Abanyamerika.

    Bill Clinton

    Bill Clinton yavuze ko Dolly Parton yari umwanditsi w’indirimbo n’umuhanzi “wihariye”, kandi ko yagezaga ku bantu “inkuru z’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyamerika mu buryo burimo ukuri, ukwicisha bugufi kandi buvuye ku mutima.”

    Yavuze ko we n’umugore we akaba n’uwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Hillary Clinton, bari abafana bakomeye ba Dolly kuva bamubona mu mwaka wa 1974. Yashimagije kandi uruhare Dolly yagize mu guteza imbere gusoma no kwandika.

    George W Bush

    George W Bush yavuze ko we n’umugore we Laura bakundaga umuziki wa Dolly n’imyambarire ye.

    Yagize ati: “Yari umuhanzi ushimisha abantu cyane, ariko akaba n’umuntu mwiza kurushaho. Twubahaga ibikorwa bye byo guteza imbere gusoma no kwandika, guharanira ubuzima bwiza ndetse no gufasha abaturage [gutera imbere].”

    Barack Obama

    Barack Obama yanditse ati: “Biragoye gutekereza umuntu wagize uruhare runini kurusha Dolly Parton.”

    Nuko arondora bimwe mu bikorwa bya Parton by’ubugiraneza n’ibihembo byinshi yagiye ahabwa.

    Joe Biden

    Joe Biden yavuze ko Dolly Parton yari “umuntu waharaniye ubudacogora uburenganzira bw’abagore n’uburinganire”, nka bimwe mu bindi yaharaniye.

    Yongeyeho ati: “Ariko wenda icy’ingenzi cyane kurushaho, Dolly yafataga buri muntu wese neza kandi akamwubaha.”

  9. Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80

    Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nk’uko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

    Mwishywa we, Bryan Seaver, mu butumwa bwa videwo yatangaje ku rubuga rwa Instagram, yagize ati: “Agahinda kari kuri twe [abasigaye], si kuri Dolly. Dolly yabayeho mu rumuri [mu mucyo], kandi ubu ari mu maboko ya Yezu/Yesu, rwose.”

    Itsinda ryari rishinzwe itumanaho rya Dolly Parton na ryo ryasohoye itangazo ryemeza ko uyu muhanzikazi yapfuye.

    Dolly Parton yavutse mu mwaka wa 1946, mu muryango w’abahinzi ukennye wabaga mu nzu nto yari ifite icyumba kimwe, hafi y’umugezi wa Little Pigeon, muri leta ya Tennessee.

    Yari umwana wa kane mu bana 12. Se, Robert Lee Parton, yari umuhinzi w’itabi. Bivugwa ko igihe Dolly yavukaga, se yahaye umumisiyoneri umufuka w’ifu y’ibigori nk’igihembo cyo kumufasha mu kubyara.

    Dolly yavuze ko nyina, Avie Lee, yakundaga kuririmba indirimbo gakondo buri gihe. Nanone yatewe imbaraga na nyirasenge we wacurangaga gitari akanandika indirimbo.

    Nyirarume yajyaga amuherekeza mu bitaramo bye bya mbere, akamucurangira gitari.

    Dolly yatangiye kuririmbira mu rusengero rwari mu gace bari batuyemo, aho sekuru yari umuvugabutumwa, ubwo Dolly yari afite imyaka itandatu.

    Mbere y’uko agera mu myaka y’ubwangavu, yari yaratangiye no kuririmba kuri televiziyo yari mu gace k’iwabo.

    Afite imyaka 13, yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Country Music. Yataramiye ku rubyiniro ruzwi cyane rwa Grand Ole Opry i Nashville, muri Tennessee.

    Itangazo ryasohowe n'itsinda ry'abakoranaga na we rivuga ko Dolly Parton yapfuye nyuma y'igihe gito yari amaze arwaye kanseri (cancer).

    Yapfiriye ku ivuriro rya Vanderbilt-Ingram, muri leta ya Tennessee, akikijwe n'abamukunda, nkuko iryo tangazo ribivuga.

    Mu mezi ya vuba aha ashize, Parton yikuye mu bikorwa byo kugaragara mu ruhame yateganyaga kwitabira, kubera "ingorane z'ubuzima".

    Izindi nkuru wasoma:

  10. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.