Undi mudepite 'yeguye' mu nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Yatangajwe

Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin w’ishyaka riri ku butegetsi yeguye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda “ku mpamvu ze bwite”, nk’uko yabibwiye BBC. 

Ni nyuma y’icyumweru kimwe undi wari umudepite muri iyi nteko yeguye agasaba imbabazi abanyarwanda kubera “gutwara imodoka nanyweye inzoga”

Kwegura kwa Habiyaremye ntikuremezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. 

BBC imubajije, yasubije mu butumwa bwanditse ati: “Nibyo nanditse negura…byabaye ku mpamvu zanjye bwite.” 

Kimwe mu binyamakuru mu Rwanda cyatangaje ko Habiyaremye yeguye bifitanye isano no kuba hari ibyo yabajijwe na polisi y’u Rwanda ku myitwarire ye mu 2021.  

BBC imubajije kuri iki yasubije ati: “Buri muntu yegura kubera impamvu ze bwite, kuko iyaba ari ibijyanye niyo incident nari kwegura muri 2021”. 

Kuva mu 2018 Habiyaremye ni umudepite w’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.