Habonetse ibisigazwa bicyekwa ko ari iby’abari muri Titan

Yatangajwe

Mu bice bya Titan byabonetse habonywe ibikekwa ko ari ibisigazwa by'aba bagabo batanu

Ibisigazwa bicyekwa ko ari ibya ba bagabo bari mu bwato bujya hasi mu nyanja bwa Titan byabonetse, nk’uko ingabo za Amerika zirinda inkombe zibitangaza.

Ibice byinshi by’ibyari muri buriya bwato, bwari bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic, byagejejwe i St John’s muri Canada kuwa gatatu.

Inzobere mu buvuzi muri Amerika zizakora isuzuma kuri ibi bikekwa ko ari ibisigazwa bya bariya bagabo, nk’uko itangazo rya ziriya ngabo ribivuga.

Izi ngabo zivuga ko ibikorwa by’iperereza ku cyateye iriya mpanuka bikiri ku ntango.

Capt Jason Neubauer ukuriye itsinda ry’izo ngabo ririmo gukora iperereza yatangaje ko “hakiri akazi kanini ko gukorwa ngo bumve neza ibyateye kubura kwa buriya bwato no gufasha kugira ngo akaga nk’aka ntikazongere kubaho.”

Abagabo batanu bari baburimo bose barapfuye nyuma y’uko buturikiyemo imbere bumaze iminota 90 bumanutse ngo bajye gusura ibisigazwa bya Titanic yo mu 1912 biri ku bujyakuzimu bwa 3,800m hasi mu nyanja ya Atlantika.

Abagabo b’abakerarugendo bari baburimo ni; Stockton Rush w’imyaka 61 akaba umukuru (CEO) wa OceanGate, Umwongereza ukomoka muri Pakistan Shahzada Dawood w’imyaka 48, umuhungu we Suleman w’imyaka 19, n’umuherwe w’Umwongereza Hamish Harding w’imyaka 58.

Uwa gatanu ni Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira(diver) n’umuntu uzwi mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.

Abategetsi mbere bari bafite impungenge ko kubona ibisigazwa by’imibiri yabo bitazashoboka.

Kugeza ubu abari gushakisha bavuze ko ibice bitanu by’ingenzi bya buriya bwato byabonetse ahantu hanini barimo gushakira hafi y’ahari igice cy’isonga cya Titanic.

Kompanyi ya OceanGate nyiri buriya bwato Titan yari yaranenzwe kutubahiriza ubuziranenge bwose muri ibi bikorwa byo kujya gusura Titanic.

Mu cyumweru gishize, James Cameron wayoboye filimi ya Titanic kandi wasuye ibisigazwa byayo inshuro zigera kuri 33 yabwiye BBC ko hari bamwe mu muryango w’abakunda kujya hasi kure mu nyanja, bari baranditse ibaruwa ibwira OceanGate ko babona, mu magambo ye, “murimo kujya mu nzira y’icyago”.

Ibaruwa Marine Technology Society (MTS) yoherereje OceanGate muri Werurwe(3) 2018 yabonywe na New York Times ivuga ko “uburyo burimo gukorwa bwo ‘gushakisha’ bwazanywe na OceanGate…bushobora kubyara ingaruka mbi (kuva ku ntoya kugera ku cyago)”.

Ku rundi ruhande, inyandiko z’urukiko muri Amerika zerekana ko umukozi wahoze akorera OceanGate, mu 2018 yaburiye ibyago bikomeye bishobora kuba kuri buriya bwato Titan.

Izo nyandiko zerekana ko David Lochridge, wari ushinzwe ibikorwa byo mu mazi by’iriya kompanyi, nawe yavuze izo mpungenge muri raporo y’ubugenzuzi.

Mu cyumweru gishize, OceanGate yatangaje ko iri “mu gihe cy’agahinda gakomeye ku bakozi bacu bahangayitse kandi bari mu gahinda k’uku kubura abantu”.