Rwanda: Abatangabuhamya ba nyuma mu rubanza rwa Jean Twagiramungu bumviswe

Yatangajwe

 Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango/Huye

Urubanza rwa Jean Twagiramungu uregwa jenoside rurahagarara amezi hafi abiri kugira ngo bategereze umutangabuhamya wa nyuma urwaje umubyeyi we utabashije kuboneka uyu munsi ubwo bari kurangiza kumva abatangabuhamya.

None kuwa gatatu mu rukiko rw’i Huye mu majyepfo y’u Rwanda hari kumvwa abatangabuhamya batatu ba nyuma, ariko umwe ntiyaboneka.

Jean Twagiramungu woherejwe mu Rwanda n’Ubudage muri 2017 aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavuga rikijyana ryagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi mu cyahoze ari Gikongoro, we arabihakana.

Abatangabuhamya bumviswe uyu munsi, barimo Emmanuel Bugegera alias ‘Busimba’ wakatiwe gufungwa imyaka icyenda kubera uruhare muri jenoside.

Yavuze ko yari mu gitero kuri kiliziya ya Cyanika cyarimo abasirikare,abajandarume n’interahamwe, yahakanye ko Twagiramungu yari muri icyo gitero.

Ati: “aho twahagurukiye twari bake umuntu yamenyaga abo bari kumwe-ntawari uhari.”

Bugegera yavuze ko no mu bindi bitero yagiye nk’i Musanze uyu uregwa atari ahari, yemeza ko muri jenoside Twagiramungu atavaga mu rugo iwabo ngo kuko nyina yari umututsikazi.

Undi mutangabuhamya wumviswe ni Medal Nkunzuwimye wakatiwe gufungwa imyaka 12 kubera uruhare muri jenoside, yavuze ko yari aturanye cyane no kwa Twagiramungu.

Uyu yavuze ko hari igitero cyagabwa n’abantu bagera kuri 500 ahitwa kwa Kamondo Juvenal kikica abantu bagera ku 10 kandi yari ahari yabibonaga ariko ko atabonye Twagiramungu muri abo bantu. 

Yabwiye urukiko ko iki gitero yakimenye kuko cyaje kumusanga aho hafi maze we n’abandi bakikinga ahantu hitaruye bakareba ibyo gikora.

Nkunzuwimye yavuze ko afunze kuko yahamwe n’icyaha cyo kuba abantu bariciwe muri icyo gitero ahari ntagira icyo akora.

Abajijwe uko yari yihishe ariko akamenya ko mu gitero cy’abantu 500 Twagiramungu atari akirimo, yasubije ati:

“Twabaviriye munzira kuko nta ngufu twari dufite, ariko twarababonaga, twari mu ntera ya metero nka 30 twikinze ahantu hejuru y’umuhanda mu rutoki rwari ruhari.

“Twagiramungu nari nsanzwe muzi yigisha i Kaduha, umuntu wari umwalimu ni gute ntari kumumenya? Narabarebaga neza rwose n’ubwo nari nihishe.”

Umutangabuhamya wa gatatu wagombaga kumvwa ntabwo yabonetse kuko arwaje umubyeyi we kandi ngo ari mu mahanga.

Impande ziburana zombi zemeranyije ko uyu mutangabuhamya ari ingenzi kandi agomba kumvwa mu rukiko ahibereye.

Bemeranyijwe gutegereza kugeza igihe uyu azabonekera.

Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza tariki 15 Nzeri(9) uyu mwaka, humvwa uwo mutangabuhamya usigaye.