Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kigali: Kangondo na Kibiraro barimo gusenyerwa no kwimuka, mu gihe igihe ntarengwa cyegereje
Mu kajagari kazwi cyane nka Bannyahe ko mu kagari ka Nyarutarama i Kigali ibikorwa byo gusenya no kwimura abahatuye birakomeje mu gihe igihe ntarengwa bahawe n’ubutegetsi cyegereje.
Bamwe mu barimo kwimuka bavuga ko babikora kuko ubuzima busa n’ubwahagaritswe nyuma y’uko amazi n’amashanyarazi biciwe, abategetsi bo bavuga ko aba bantu barimo kwimurwa ku bushake bwabo.
BBC yavuganye n’umwe mu basenyewe inzu ye kuwa gatanu, hamwe n’umwe mu bimukiye mu mudugudu bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Ikinyamakuru NewTimes, kibogamiye kuri leta, gisubiramo amakuru gikesha abategetsi mu mujyi wa Kigali ko imiryango 960 imaze kwimurwa muri kariya gace ikajya gutura mu mudugudu ugezweho yubakiwe mu Busanza, kivuga ko abo bangana na 76% by’abari batuye mu midugudu ya Kangondo, na Kibiraro.
Kuwa gatandatu, umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yatangaje kuri Twitter ko kwimura abatuye aha byarangiye "nta muvundo", BBC ntiyashoboye kugenzura ibi mu buryo bwigenga.
Iki ni ikibazo cy’urusobe kuko abimurwa [ba nyiri inzu] bari mu byiciro bitandukanye by’ubukungu n’imibereho, leta yo ivuga ko aba bantu barimo kwimurirwa ahantu heza kandi bigakorwa nta gahato.
Kuva ejo kuwa gatanu ibikorwa byo gusenya inzu muri iriya midugudu byaratangiye kandi birakomeje, umukuru w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yumvikanye avuga ko bitarenze kuwa mbere nta ugomba kuba akiri aho hantu.
Itangazamakuru ritabiherewe uburenganzira ntiryemerewe kugera ahari gusenywa hacungiwe umutekano n'abapolisi bitwaje intwaro.
Leta ivuga ko aba bantu barimo kwimurwa "ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza", naho bamwe muri bo bakavuga ko bari kwimurwa kubw’inyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo.
Umuvigizi wa leta wungirije, Alain Mukuralinda, aheruka kubwira BBC ko aba bantu barimo kwimurirwa mu mudugudu wujuje ibisabwa mu nzu zingana cyangwa zirusha agaciro aho bari batuye.
Hari imiryango igaragaza ko yishimiye kwimukira muri uwo mudugudu wo mu Busanza wubatswe n’abashoramari, aha leta yerekana ko ari ahantu heza hari ibyangombwa byose by’ibanze nk’amashuri, ivuriro, imihanda itunganye, amazi n’amashanyarazi.
Gusa hari n’imiryango yasenyewe itaremera kwimukira muri uwo mudugudu, hakaba n’abahimukiye bavuga ko ari uko “nta kundi babigenza” kuko babitegetswe na leta.
Jean de la Paix Barawugira, ejo kuwa gatanu inzu ye yashenywe n’imashini zashyizwe n’abategetsi, ariko avuga ko atakwimukira mu Busanza.
Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: "Ntabwo ari ho njya njyewe ndashaka ubundi buryo bwo kubaho kuko uburyo bangeneye ntabwo bunkwiye.
“Mfite umuryango w’abana batanu nanjye n’umugore tukaba barindwi, bangeneye [inzu y’] icyumba kimwe kandi dufite abahungu n’abakobwa, nanjye n’umugore, n’ibintu umuntu aba afite ntabwo nabona aho mbishyira keretse mbishyize mu nzu njye n’abana tukarara hanze.”
Barawugira ari mu bantu bareze leta mu rukiko bifuza inyungu y’amafaranga, bategereje ko umwanzuro w’urukiko byitezwe ko uzasomwa mu cyumweru gitaha.
Kugeza ku mugoroba wo kuwa gatanu ibikorwa byo kwimuka no gusenya byari bigikomeje muri iyi midugudu ya Kibiraro na Kangondo, mu gihe hari imiryango imwe ikiri mu nzu zitaragerwaho mu guseya, nubwo nta mazi cyangwa amashanyarazi ahari.
Kuri abo bantu, Barawugira ati: “Nk’abaganga uwaza akabashyira ku gipimo yasanga buri umwe wese afite ihungabana muri we, niba waryaga ukuye amafaranga ku nzu wubatse, ukaba waryaga ari uko wagiye, amazi n’umuriro ukaba wari warabiguze warabishyize aho uba none uyu munsi ukaba nta burenganzira ubifiteho, nawe urumva uko ubuzima bwifashe.”
Ibinyamakuru bimwe mu Rwanda bigaragaza imiryango ivuga ko yishimiye inzu yahawe mu Busanza n’imibereho mishya muri uyu mudugudu mushya.
Leta ivuga ko inzu zawo zirimo iz’ibyumba byo kuraramo kuva kuri kimwe kugera kuri bitatu, kandi zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 14 na 35 y’u Rwanda.
Claudine Uwineza ufite umuryango w’abantu 10 aheruka kwimukira muri uyu mudugudu ahabwa inzu ifite icyumba kimwe na ‘salon’ nk’uko abivuga, asaba leta kuza ikareba uko babayeho n’uko barara.
Yabwiye BBC ati: “Ntabwo naje hano ku bushake, naje kuko bategetse ko bagomba gusenya, buri wese nyine ari gupakira bintu akerekeza muri Busanza.
“[Kuryama] Dufata ahakabaye muri salon tukadandura akaba ariho abana baryama.”
Uwineza avuga ko aho yari atuye yari inzu y’ibyumba bitatu byo kuraramo, afite na ‘chambrettes’ eshanu akodesha.
Ati: “Ikigoye [ubu] ni ukubona ibidutunga kuko aho twari turi twari dutunzwe n’inzu twakodeshaga, ukabonamo minerval y’abana, ukabonamo n’ibibatunga, ubu rero nta na kimwe tugifite.
“Icyo twasaba leta ni ukudutekerezaho, nyuma y’ibiri kutubaho bakaza bakareba aho turimo kuryamisha abana bakiga ku kindi kintu badukorera…kuko ubu hariho abarara bicaye.”