Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umujenerali wafashe Che Guevara yapfuye ku myaka 84
Umujenerali wo muri Bolivia wafashe impirimbanyi y’impinduramatwara Ernesto "Che" Guevara bigatuma aba intwari mu gihugu cye yapfuye ku myaka 84.
Mu 1967 Gary Prado Salmón yari ayoboye igitero cya gisirikare muri Bolivia, gifashijwe mu ibanga n’ingabo za Amerika, cyatsinze abarwanyi bari bayobowe na Che Guevara.
Umwe mu basirikare ba Bolivia yishe Che Guevara hashize umunsi umwe afashwe.
Muri icyo gihe intambara y’ubutita hagati ya Amerika n’Abasoviyeti yari igeze ahakomeye kandi Washington yari itewe impungenge n’imbaraga amahame ya gikomuniste arimo kugira muri Amerika y’Epfo, hamwe n’ibikorwa bya Che Guevara.
Che yari yaravuye muri Cuba – aho yari mu bategetsi bakomeye, nyuma yo kugera ku mpinduramatwara mu 1959, ajya gufasha inyeshyamba zirwana guerrilla ziharanira impinduramatwara mu bindi bihugu.
Yari inshuti ya hafi y’umutegetsi w’umukomuniste wa Cuba, Fidel Castro, ndetse yari intwari y’amahame ya gikomuniste ku isi.
Umuhungu wa Gen Prado avuga ko se yari “umuntu udasanzwe” usize “umurage w’urukundo, ubunyangamugayo, n’ubutwari”.
Mario Terán umusirikare wa Bolivia warashe akica Che Guevara, we yapfuye umwaka ushize.
Nyuma yo gutega igico inyeshyamba za Guevara mu mashyamba yari mu majyepfo ya Bolivia, Gen Prado yabaye intwari mu gihugu ashimirwa ko yatabaye ubutegetsi bwa gisirikare bwari buriho.
Yari ayoboye ingabo za Bolivia zatojwe n’Abanyamerika mu gace k’ishyamba aho Che Guevara n’ingabo ze bari baherereye, mbere bageraga ku 120 ariko bagiye kugera kuri Che basigaye ari 22.
Kuva mu 1981 Gen Prado yagenderaga mu ntebe y’abanyantege nke, nyuma y’uko isasu ryarashwe by’impanuka rimufashe mu mugongo.
Yanditse igitabo ku ntsinzi yo mu 1967, yakise “Uko nafashe Che”.
Ku bw’umuhungu we, “kuri we gufata Che sicyo cyari ikintu gikomeye cyane yakoze mu buzima bwe – ahubwo, uruhare rwe mu guhindura ubutegetsi bwa gisirikare bukagendera kuri demokarasi no kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko.”
Che Guevara yiciwe mu gace kitwa La Higuera muri Bolivia, umurambo we ushyingurwa ahantu h’ibanga.
Mu 1997 ibisigazwa by’umurambo we byaravumbuwe, biratabururwa bisubizwa muri Cuba aho ashyinguye kandi afatwa nk’intwari ikomeye.
La Higuera aho yiciwe nyuma hubatswe ishusho nini igaragaza isura ye.
Ku isi, Che afatwa na benshi nk’ikirango cy’ubutwari, kwigomwa, n’impinduramatwara, izina rye n’ishusho ye biri mu bintu byamamaye ku isi.