Urutarangwe rwa kabiri rwajyanwe mu Buhinde rukuwe muri Afurika rwapfuye

Ahavuye isanamu, Charl Senekal
Urutarangwe (guépard/cheetah) rwapfiriye muri pariki y'igihugu ya Kuno mu Buhinde muri leta ya Madhya Pradesh rwagati muri icyo gihugu, uru rubaye urwa kabiri rupfuye mu gihe kitageze ku kwezi.
Abakozi bo mu rwego rw'amashyamba bavuze ko icyateye urupfu rw'uru rutarangwe rw'urugabo rwari rufite imyaka itandatu, kitahise kimenyekana.
Ni rumwe mu nyamaswa 12 nini z'amajanja zajyanwe mu Buhinde zikuwe muri Afurika y'Epfo muri Gashyantare (2) uyu mwaka.
Mu mwaka ushize Ubuhinde bwongeye kugarura intarangwe mu gihugu, nyuma y'imyaka irenga 70 yari ishize leta itangaje ko iyi nyamaswa yacitse (itakibaho) muri icyo gihugu.
Ku itariki ya 27 Werurwe (3), urutarangwe rw'ingore rwo mu itsinda rya mbere ry'inyamaswa zajyanwe mu Buhinde zikuwe muri Namibia, rwapfuye ruzize icyekwa ko ari indwara y'impyiko.
Kongera kuzana intarangwe mu Buhinde byakiranywe ibyishimo muri icyo gihugu, ndetse inkuru iyo ari yo yose ijyanye na zo yagiye iba mu nkuru nyamukuru zo mu bitangazamakuru.
Intarangwe umunani zivuye muri Namibia - zigizwe n'ingabo eshanu n'ingore eshatu - zimuriwe mu Buhinde mu mwaka ushize, mu birori bikomeye.
Izindi ntarangwe 12 zajyanwe mu Buhinde muri Gashyantare zikuwe muri Afurika y'Epfo.
Zabanje gushyirwa ahantu hazo zonyine zigenzurirwa ukwazo ho muri pariki ya Kuno, mbere yuko zirekurirwa mu gasozi. Itsinda ry'abakozi bashinzwe amashyamba hamwe n'abaganga rimaze igihe rikurikiranira hafi ingendo zazo.
Ku itariki ya 29 Werurwe, Ubuhinde bwanungutse ibibwana bine by'intarangwe. Byavutse ku rutarangwe rw'ingore rwo mu zavanywe muri Namibia muri Nzeri (9) umwaka ushize.
Minisitiri w'ibidukikije w'Ubuhinde, Bhupendra Yadav, ni we watangaje iyo nkuru y'ivuka ryabyo, aryita "igikorwa cy'ingenzi cyane".
Mu Buhinde, intarangwe zifite agaciro gakomeye kuko zivugwa mu migani (ibitito mu Kirundi) myinshi. Ariko ni na yo nyamaswa yonyine nini y'inyamabere yacitse muri icyo gihugu kuva Ubuhinde bubonye ubwigenge mu 1947.
Guhiga, n'aho ziba hagiye hagabanuka ndetse n'inyamaswa zidahagije zihigwa n'intarangwe - zirimo nk'ingeragere (gazelle) n'urukwavu rw'agasozi - ni zo mpamvu z'ingenzi zatumye intarangwe zari zaracitse mu Buhinde.
Mu gihe cy'ubukoloni bw'Abongereza, intarangwe na bwo zarishwe mu guhiga kwakorwaga hagatangwa n'ibihembo kuko zajyaga mu ngo z'abaturage ndetse zikica amatungo.
Inzobere mu bijyanye n'inyamaswa zishimiye kongera kuzana iyo nyamaswa mu Buhinde, ariko zimwe mu nzobere zanaburiye ko hari ibyago bishobora kubaho byuko intarangwe zahigwa n'izindi nyamaswa ndetse na zo ubwazo ntizibone izindi nyamaswa zihagije zo kuzitunga.










