DRC - Masisi: FARDC ihakana kwibasira abaturage b'abatutsi kuri za bariyeri

Yatangajwe

Nyuma yo kumva amakuru atangwa n’abaturage b’abatutsi baba mu karere ka Masisi muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko bibasirwa n’abashinzwe umutekano kuri za bariyeyi, BBC yegereye FARDC ngo imenye iby’ayo makuru.

Abo baturage babwiye BBC ko iyo bageze kuri za bariyeri, barebwa uko basa maze bakibasirwa mu gusabwa amafaranga kugirango barekurwe.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru, Col Njije Kaiko, yabwiye Florentine Kwizera ahubwo ko abavuga ibyo ari ababa boshywa n'ubutegetsi bwa Kigali, yemeza ko bubikora mu nzira yo kwereka amahanga ko hari ikibazo cy'umutekano muke  ku batutsi bo muri Congo.

Gusa leta y'u Rwanda imaze guhakana ibirego bivuga ko yivanga mu bibazo by'aho muri Congo.

Umva aho hejuru ikiganiro Florentine Kwizera yagiranye na Col Njike Kaiko.