Prince Kid wari wagizwe umwere n'urukiko rw'ibanze yahanishijwe igifungo c'imyaka 5 mu bujurire

Yatangajwe

Urukiko mu mujyi wa Kigali rwahanishije igifungo cy’imyaka 5 Ishimwe Dieudonné Uzwi nka Prince Kid nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

Ishimwe wateguraga irushanwa ry’umukobwa wahize abandi ubwiza Miss Rwanda yaregwa kugirana na bamwe muri bo imibonano mpuzabitsina yo ku gahato.

Mu rukiko rwabanje, umucamanza yari yagize umwere uregwa ahaye agaciro inyandiko zakorewe imbere ya Noteri zemeza ko bene ukuzisinya batakorewe ihohoterwa iryo ari ryose rishingiye ku gitsina. Ubushinjcayaha butishimiye iki cyemezo bwahise bujurira busaba ko giseswa .

Prince Kid yaburanye ahakana ibirego byose ndetse na bamwe mu bakobwa bavuguruje ibyo bari batangarije mu bugenzacyaha bandika inyandiko yemeza ko batigeze bahohoterwa .

Yemeza igifungo cy’imyaka 5, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yavuze ko inyandiko zanditswe n’abakobwa imbere ya Noteri bavuga ko batahohotewe zidafite agaciro bityo ko ntacyo zifasha uregwa.

Kuki umucamanza yanze inyandiko zimushinjura?

Umucamanza avuga ko imvugo aba bakobwa bakoreye mu bugenzacyaha ari zo zigomba guhabwa agaciro kuko nta mpamvu bagaragaza zituma bavuguruza ibyo bavugiye mu ibazwa .

Mu bujurire, ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta kuntu inyandiko zakozwe n’aba bakobw zahabwa agaciro n’ubwo zakorewe imbere ya Noteri.

Nk’uko yabivugaga, icyaha cyo gusambanya ku gahato gikorerwa ahihishe bityo Noteri akaba adafite ubushobozi bwo kwemeza ko umukobwa runaka atasambanyijwe.

Uru ni urubanza rwabayemo impaka nyinshi cyane. Hari ukuba umucamanza yaratesheje agaciro inyandiko yakorewe imbere ya Noteri kandi ikozwe n’uvugwa ko yahohotewe .

Hari n’aho ubushinjacyaha buvuga ko bwifashishije amajwi yafashwe na telefone ya iPhone 14 nyamara uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko iyi telefone yari itarajya ku isoko mu gihe bivugwa aya majwi yafatiwe .

Ishimwe Dieudonné yari umukuru wa Rwanda Inspiration Backup, ikigo cyateguraga irushanwa ry’Ubwiza (Nyampinga w’U Rwanda) cyakora iri rushanwa ryarahagaritswe kuva aho atangiriye kugezwa mu nkiko.

Yaheruka kurushinga n'umwe mu mabushinja nyuma akisubiraho

Uru rubanza rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi bamwe ndetse bakavuga ko hari imbaraga zitagaragara zifuriza uyu musore gufungwa.

Ishimwe Dieudonné w’imyaka 34, akatiwe yari aherutse kurushinga n’umwe mu bakobwa babaye Nyampinga w’U Rwanda.

Uyu mukobwa ni umwe mu bo ubushinjcayaha buvuga ko yari yashinje Ishimwe kumuhohotera bishingiye ku gitsina.

Gusa uyu mukobwa ni n’umwe mu bafashe iya mbere bakandika inyandiko zivuguruza imvugo zo mu bugenzacyaha bavuga ko batigeze basambanywa n’uregwa.

Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka 5 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.

Umucamanza avuga ko igihano cyagabanyijwe kubera ko ari ubwa mbere uregwa ageze mu rukiko aregwa ibyaha nk’ibi.