Bamporiki uregwa ruswa yasabiwe gufungwa imyaka 20

Yatangajwe

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta y'u Rwanda ushinzwe umuco muri minisiteri y'urubyiruko n'umuco, yasabiwe gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 ku byaha ashinjwa bya ruswa.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Bamporiki yashinjwe ibyaha bibiri, ari byo kwaka no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze.

Yaburanye yemera ibyaha, akaba yatakambiye urukiko kumubabarira ngo kuko yafashije inzego z’ubutabera.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi - mu gusobanura ibyaha, umushinjacyaha yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyaha cyo kwaka no kwakira indonke kigendanye n’amafaranga Bamporiki ngo yahawe n’umucuruzi Gatera Norbert.

Ngo yari amaze gusaba umujyi wa Kigali kumufasha gufungura uruganda rwe rw’inzoga rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Umushinjacyaha yavuze ko Bamporiki yahawe amafaranga miliyoni eshanu zirimo eshatu ze, n’ebyiri zagombaga guhabwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali.

Bamporiki, wemera icyaha cyo kwakira indonke akanagisabira imbabazi, yabwiye urukiko ko atari agambiriye kwakira ruswa, ko ahubwo icyo yakoze ari uguhuza uwo mucuruzi yita inshuti ye n’umujyi wa Kigali kugira ngo urwo ruganda rufungurwe.

'Nta cyo naba nkimariye u Rwanda...'

Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, ko atigeze ategeka cyangwa ngo abwirize abantu icyo bakora.

Me Habyarimana wunganira Bamporiki yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze.

Mu guhuza ibihano, ubushinjacyaha bwamusabiye ko muri rusange yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200 z’amanyarwanda.

Bamporiki yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano asabiwe, avuga ko ari igihano gihanitse cyane ko aramutse agihawe nta kintu yaba akimariye u Rwanda.

Asaba urukiko kuzabisuzumana ubushishozi, rugaca inkoni izamba.

Ni mu gihe umwunganira yasabye urukiko ko nirubibona ukundi rwamukatira igihano cy’imyaka 5 isubitse - umucamanza avuga ko urubanza ruzasomwa ku itariki 30 z’uku kwezi kwa cyenda.