Rwanda: Isuri ivuye ku mvura nyinshi yashenye byinshi inica abantu

Kuri iyi foto inkangu yatwaye igice cy'ubutaka musi y'urugo rw'abantu isiga inzu zabo zihanamye
Insiguro y'isanamu, Kuri iyi foto inkangu yaraye itwaye igice cy'ubutaka musi y'urugo rw'abantu isiga inzu zabo zihanamye
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
  • Yatangajwe

Isuri yavuye ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuwa gatanu mu gice cy'imisozi ihanamye cy'amajyaruguru yishe abaturage, itwara inzu zabo inangiza hegitari nyinshi zihinzeho.

Umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo wibasiwe cyane aho bamwe mu baturage baho babwiye BBC ko abantu babiri bapfuye.

Judith Mukanyirigira, mayor w'aka karere yabwiye BBC ko hapfuye umuntu umwe naho inzu 29 zigasenywa n'isuri.

Hegitari zibarirwa mu magana z'imirima yari ihinzeho zangiritse, nk'uko abaturage babivuga.

Nyirangwije Marcienne yabwiye BBC ko bafite ubwoba bw'inzara ishobora gukurikira ibi biza kubera ibihingwa byabo yangiritse.

Nyirangwije Marcienne uturanye n'umwe mu bishwe n'isuri itwaye inzu yari arimo
Insiguro y'isanamu, Nyirangwije Marcienne uturanye n'umwe mu bishwe n'isuri itwaye inzu yari arimo

Aba baturage bavuga kandi ko bafite impungenge z'inzu zisigaye ariko nazo zishobora gutwarwa igihe imvura yakomeza kugwa.

Bamwe mu baturage kandi bahunze ingo zabo batinya ko inzu zabagwira aho batuye ku misozi.

Mayor Mukanyirigira avuga ko ubu barimo gutabara abaturage babafasha iby'ibanze, bafatanyije na paruwasi gatolika ya Rulindo.

Asaba abaturage batuye ahantu habashyira mu kaga muri ibi bihe by'imvura kuhava, mu gihe bari gushakirwa igisubizo kirambye.

Bafite ubwoba ko hashobora gukurikira inzara nyuma y'uko ibihingwa byabo byangiritse
Insiguro y'isanamu, Bafite ubwoba ko hashobora gukurikira inzara nyuma y'uko ibihingwa byabo byangiritse

Kugeza ahagana saa sita z'amanywa imashini zari zigipakira ibirundo by'ibyondo n'amabuye byari byafunze umuhanda wa Kigali - Musanze - Rubavu.

Ikigo cy'iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko muri rusange imvura y'Itumba (Werurwe - Mata- Gicurasi) iteganyijwe, ari ingana n'isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by'igihugu.

Gusa kivuga ko "hari aho iyi mvura iteganyijwe iziyongera gato" nko mu gice kinini cy'intara y'Amajyaruguru.

Hegitari nyinshi zihinzeho zangijwe n'isuri
Insiguro y'isanamu, Hegitari nyinshi zihinzeho zangijwe n'isuri