Super Bowl: Dr Dre, Eminem, J.Blige, 50 Cent, Snoop bashyuhije uyu mukino ukomeye cyane

Ahavuye isanamu, Reuters
Hip-hop ya cyera niyo yiganje kuri 'stage' ku karuhuko j'umukino wa Super Bowl ku cyumweru aho Dr Dre, Eminem, Snoop Dogg, Mary J. Blige cyangwa 50 Cent bafatanyije baririmbye indirimbo zabo.
Super Bowl ni umukino uhuza ikipe yabaye iya mbere muri buri gice - uburasirazuba n'uburengerazuba bwa Amerika - mu mukino wa 'Football americain'.
Nyuma ya 'verse' ya buri ndirimbo igitero cyayo cyabaga kigitangira undi akaba azamuyemo iye, abakunzi ba muzika se ibi byabanogeye?
Mu minota 12 gusa bari bafite aba bahanzi bagerageje kuririmba indirimbo zabo nyinshi bishoboka,
Aba bahanzi bagaragaje ubuhanga baririmba indirimbo zabo zakunzwe cyane ariko banakuranwa kandi bagahana umwanya mu buryo bwiza.

Ahavuye isanamu, Reuters
Umwanya wabo watangiranye na rap y'igihangange mu gutunganya muzika Dr Dre maze mu masegonda macye ahita ahamagara Snoop Dogg.
Dr Dre yanyujijemo ku mirongo y'indirimbo yamamaye cyane ya California Love ya 2Pac, ufatwa nk'umwe mu bakomeye babayeho muri hip-hop.
Abitabiriye n'abawukurikiye kuri za televiziyo bakuru bihagije ku buryo umuziki w'aba bahanzi bawumvise ari mushya bakunze uko aba bahanzi bitwaye.

Ahavuye isanamu, Reuters
'Stage' yari yateguwe nk'inzu y'ibyumba bitanu mu buryo bufasha aba bahanzi n'ababyinnyi kwakuranwa no gufatanya uko babyifuza.
Byose byabonekaga nk'aho byateguwe birebewe kuri video y'indirimbo Say My Name ya Destiny's Child.
Bigatanga ishusho kandi y'uko aba bahanzi b'ibyamamare baba bameze mu gihe cyabo batakiri muri muzika cyane.

Ahavuye isanamu, Reuters
Indirimbo zasimburanaga uko abahanzi nabo basubira inyuma ya 'stage' abandi bakaririmbira ku gisenge, abandi inyuma ya 'stage'.
Nk'aho abo batanu batari bahagije, 50 Cent yatunguranye agaragara aririmba indirimbo ye In Da Club yakunzwe cyane ari kumwe n'ababyinnyi benshi.
Ni izihe ndirimbo baririmbye?

Ahavuye isanamu, Reuters
1. The Next Episode - Dr Dre & Snoop Dogg
2. California Love - Dr Dre
3. In Da Club - 50 Cent
4. Family Affair - Mary J. Blige
5. No More Drama - Mary J. Blige
6. M.A.A.D City - Kendrick Lamar
7. Alright - Kendrick Lamar
8. Forgot About Dre - Eminem
7. Lose Yourself - Eminem
8. Still D.R.E. - Dr. Dre & Snoop Dogg

Super Bowl nicyo gikorwa kirebwa cyane kuri TV muri Amerika ku mwaka. Gusa umwaka ushize cyarebwe na miliyoni 96 - umubare muto kuva mu 2007.
Mu 2021 mu karuhuko k'uyu mukino haririmbye the Weeknd, nubwo bakiriwe neza ariko kuba nta bafana bari kuri stade kubera amabwiriza yo kwirinda Covid byatumye iki gitaramo kibura ikintu cy'ubushyuhe.
Uyu mwaka icyo cyakosotse, aho ibi byamamare muri hip-hop byasusurukije stade SoFi ijyamo abantu 70,000 y'i Los Angeles.
Iki gitaramo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagishimye, anka Lebron James ukina Basketball yavuze ko ari "igitaramo gihebuje ibindi cyo mu karuhuko nabonye".

Ahavuye isanamu, Reuters
Mary J. Blige uzwi nk'umwamikazi wa hip-hop soul yakojejeho mu magambo yakunzwe cyane y'indirimbo ze Family Affair na No More Drama byongera ijwi ryiza hagati mu njyana ya rap ikakaye y'abo bagabo.
Eminem yagiye kwinjiramo ibintu byashyushye cyane, ahitamo gukora ku ndirimbo ze za cyera kuko yari aziko nka Lose Yourself ihita 'ihatwika' (ishyushya abantu) kurushaho.
Eminem wariho acurangirwa na Dr Dre, yashoje akazi ashyira ivi hasi - ikimenyetso kitavuzweho rumwe cyakozwe n'umukinnyi wa NFL Colin Kaepernick mu kuririmba indirimbo y'igihugu mu 2016 - ubu cyabaye ikirango cy'inkubiri ya Black Lives Matter.

Ahavuye isanamu, Reuters
Abakurikiye Super Bowl bari bafite akanya gato ko guhumeka kuko Snoop yagarukanye kuri 'stage' na Dre bagakorana D.R.E - imwe mu ndirimbo zikomeye cyane zo kuri album ya Dre yo mu 2001.
Bombi basaga n'inshuti za cyera zasubiye mu bihe byazo, maze nyuma gato hahita haza ba bahanzi bose hamwe, kugira ngo basoze.

Ahavuye isanamu, Reuters
Naho ku mukino nyirizina wa Super Bowl warangiye Los Angeles Rams itsinze amanota 23 kuri 20 ya Cincinnati Bengals.












