Amy Winehouse: Ibikoresho by'uyu muhanzi byaguzwe akayabo muri cyamunara

Yatangajwe

Ikanzu yari yambawe na Amy Winehouse mu gitaramo cye cya nyuma yaguzwe arenga $243,000 (243,000,000Frw) muri cyamunara y'ibikoresho byakuwe mu rugo rwe.

Amy yari yambaye aka gakanzu kagufi mu gitaramo yakoreye i Belgrade mu kwa gatandatu 2011, ukwezi kumwe mbere y'uko apfa ku myaka 27.

Iyo kanzu yaguzwe inshuro 16 igiciro yari yateganyirijwe.

Miliyoni zirenga enye z'amadorari nizo zaguzwe ku bintu 800 byose hamwe byavanywe mu nzu ye.

Uwo mutungo uzajya mu kigega cyashinzwe n'ababyeyi be ngo bafashe abakiri bato bafite ibibazo byo kubatwa.

Amy Winehouse yari umwe mu nyenyeri za muzika mu rungano rwe, yari azwiho ijwi ritangaje mu ndirimbo yaniyandikiraga nka Rehab, Back to Black cyangwa Love is Losing Game.

Yishwe n'inzoga zarenze umubiri we ari mu rugo rwe i Camden mu majyaruguru ya London mu kwezi kwa karindwi 2011.

Ibi bikoresho bye byagurishijwe n'inzu ya cyamunara yitwa Julien's Auctions y'i Los Angeles muri Amerika.

Buri kimwe cyari gifite igiciro cy'agateganyo. Mu byagurishijwe harimo;

  • Isakoshi y'uruhu y'umutuku ya Moschino uyu muhanzi yajyanye muri 2007 Brit Awards - aho yegukanye igihembo cy'uwa mbere mu bagore na Album nziza mu Bwongereza - yaguzwe inshuro 13 agaciro yari yahawe, mu gihe ikanzu ya Dolce & Gabbana yari yambaye yo yaguzwe inshuro 30 z'agaciro yari yahawe.
  • Igisarubeti cy'umukara yambaye aririmba ku isabukuru y'imyaka 90 ya Nelson Mandela cyaguzwe $121,000 mu gihe bari bagihaye agaciro ka $1,000.
  • Icyapa cyo ku muhanda cy'icyuma cyanditseho "Camden Square" cyanditswe n'abafana be nyuma y'urupfu rwe, cyaguzwe $19,200

Bimwe muri ibi bikoresho byaguzwe, bizerekanwa mu imurika rizabera mu nzu ndangamurage iri i London tariki 26 z'uku kwezi kwa 11, mbere y'uko bishyikirizwa ababiguze.