Urubanza rwa Alfred Nkubiri: Abamwunganira bavuga ko urukiko nta bubasha rufite

Yatangajwe

Itsinda ry'abanyamategeko bane bunganira umunyemari Alfred Nkubiri ryavuze ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaregewe rutabifitiye ububasha.

Bavuze ko ikirego cyatanzwe na Leta gishingiye ku masezerano yabayeho hagati yayo n'ikigo cya ENAS gihagarariwe n'uyu munyemari.

Amasezerano ngo yateganyaga ko impaka zabaho zakemurwa mu bwumvikane cyangwa se zikajyanwa mu rukiko rw'ubucuruzi.

Ikindi kinengwa n'aba banyamategeko ni uko ubushinjacyaha bukurikiranye Alfred Nkubiri nk'umuntu kandi icyaha cyarakozwe n'ikigo Entreprise Nkubiri-ENAS gifite ubuzima gatozi nyamara cyo kikaba kitararezwe.

Mu mwambaro w'iroza avuga mu ijwi ritumvikana neza kubera uburwayi, Alfred Nkubiri nawe yavuze ko yatunguwe no kwisanga muri gereza kandi byari biteganijwe ko mu gihe impaka zivutse zakemurirwa mu mishyikirano.

Leta kandi ngo yari yabitangiye ishyiraho itsinda ririmo abakozi bayo ngo rikore igenzura.

Umwanzuro w'iri tsinda wasabaga ko hakurikiranwa abatumye Leta igira igihombo.

Gusa ngo byari byananzuwe ko ibigo bitatu birimo na ENAS ya Nkubiri bitaba ku rutonde rw'ibikurikiranwa kuko byari byabonetse ko nta ho bihuriye n'iki gihombo.

Ku ruhande rw'abaregera indishyi ari bo Leta, umunyamategeko Petronille Kayitesi we avuga ko urukiko rwegerewe ari rwo rufite ububasha.

Avuga ko ikirego kidashingiye ku iyubahirizwa ry'amasezerano, ahubwo ko cyatanzwe kubera ibyaha byabayeho muri aya masezerano.

Ibyo byaha na byo ngo ni inyandiko mpimbano kuko uyu mucuruzi ngo yaba yarakoze amalisti baringa yo kwerekana ko yagejeje ifumbire ku bahinzi kandi batarayibonye.

Alfred Nkubiri ninde?

Alfred Nkubiri w'imyaka 69, ni umwe mu bacuruzi bakomeye wamenyekanye kubera imari itubutse yashoye mu buhinzi n'ubwikorezi.

Mu mugambi wo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro, uyu muhinzi ngo yagombaga gufasha Leta kubagezaho ifumbire.

Abaturage basabwaga kwishyura 30% by'agaciro k'ifumbire bahawe andi bakayasonerwa na Leta.

Aha ni ho ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gishingiye kuko bwemeza ko hari abaturage Nkubiri avuga ko yahaye ifumbire kandi ari baringa ndetse ngo hakaba n'igice cy'amafranga yakiriye ariko ntagishyikirize Leta .

Kuwa mbere w'icyumweru gitaha ni bwo urukiko ruzemeza niba rufite ubushobozi bwo kuburanisha iki kirego cyangwa se urubanza rukegurirwa urukiko rw'ubucuruzi .